Episode 171: Angela agarutse mu maboko ya Daddy…Iby’umugabo wa Mutoni ko biteye ubwoba!

Nkigera ku muryango natunguwe no gusanga Fils atongana na Dovine wari wicaye mu kagare,

Fils- “Hano ntabwo ari parking ya tour du Rwanda y’abantu nkamwe, njye nambaye ikote ryanjye ntacyo mwaza mumbwira”

Dovine- “Rwose ntabwo nsaba nta nubwo…”

Fils- “Oya bivuge ugenda erega nsize inzoga mu icupa, uragirango nsange ibaye amazi?”

Dovine- “Ni ukuri ndakwibariza niba nta mwana muto waba warageze aha ashaka icumbi cyangwa asabiriza?”

Fils- “Hhhh! Ariko ubwo urumva ibintu ubaza diplomate nkanjye!”

Njyewe- “Fils! Cisha macye uyu mubyeyi ndamuzi!”

Dovine- “Eeh! Ngo uranzi? Unzi hehe?”

Njyewe- “Ndakuzi cyane kandi nkuzi kuva cyera, uri gushaka umwana wawe wari warasize kwa Mama Gasongo uherutse kwitaba Imana!”

Dovine- “Yooh! Koko nanjye ndakwibutse, harya witwa…”

Njyewe- “Nitwa Daddy! Nakundaga kuza kunywera iwawe”

Dovine- “Mana wee! Ndakwibutse ni ukuri, ningende Dovine nsize inkuru I musozi, ubu koko n’abazavuka bazamenye ibyanjye koko?”

Fils- “Nta mwana uba aha, ngaho genda!”

Njyewe- “Buretse gato Fils! Dovi! None se ubundi umwana wawe… nako ni babiri, ubwo wamenya ushakira hehe ko nta n’amazina yabo uzi?”

Dovine- “Wahora niki ko nanjye ntazi uko nzabigenza, Mana yanjye koko kuki ibi byose byabaye!”

Fils- “None se kandi uje gusengera hano? Cyangwa ubonye nambaye ikote ugira ngo ndi pasiteri?”

Dovine- “Rwose niba hari umwana waba yarageze aha asaba cyangwa acumbika rwose mumumpe!”

Clovis wari uri inyuma yanjye yumva byose yitegereje Dovine n’umusore bari bari kumwe umusunika maze aramubwira,

Clovis- “Ihangane Mada! Rwose birakomeye kukubona mu kagare unashaka umwana, itahire ujye mu rugo niba waramubuze wihangane wasanga afite impamvu yagiye niba atari wowe wabigizemo uruhare”

Dovine– “Oya ni njyewe nabiteye, ni njyewe namwijugunyiye, umunsi mubyara, ubu se koko mbaye uwande”

Ako kanya Fils yahise ashaka gufunga umuryango ntangira kwibuka ya mateka yose ya Dovine, nibutse ko aho yari aje ari kwa Nelson we na Martin bashatse kugerekaho uwo mwana ashaka, nibutse ko Dovine yabonywe mbere na Nelson, Brown akaza nyuma, agakundwa urwo mu kirere ruguruka rusandara.

Nibutse ko Dovine yari umukobwa mwiza bitangaje, nibuka neza ko byose byavuye kutamenya, igihe Dovine yari arimo cyari icyo kwicaza avuga ngo iyo mbimenya,

Njyewe- “Dovi! Ihangane utahe ugende ujye mu rugo, birakomeye kuba wabona umwana wataye afite umunsi umwe gusa, ntuzi izina rye, ntuzi uko asa, ubwo se ubu koko wamenya ushakira hehe?”

Dovine- “Ariko se Mana yanjye koko ubu nasubira iwanjye ntajyanye umwana wa Martin?”

Njyewe- “Dovi! Umwana yihakanye afite amezi atatu gusa amukubaza gute? Niba koko na we amukunze kuki we atagufasha kumushaka?”

Dovine- “Ariko se ubundi wa mugani? Reka nsubire mu rugo, niba koko umwana wanjye akiriho nzamubona, nanjye si njye wabiteye, uko twahuye ni byo byateye byose! Kigi! Kata dusubire mu rugo”

Umusore wari wari utwaye Dovine yabaye agikata akagare karamucika karamanuka no mu muhanda imodoka yazaga ifunga amaferi twese twifata mu maso, twabumbuye Dovine aryamye mu muhanda ako kanya havamo umugabo ubyibushye cyene!

We- “Eeh! Nta soni mwe muratwitambika? Ubu uyu mugore simba muciye hejuru iyo ntagira feri ifata?”

Njyewe- “Rwose mutubabarire natwe sit we, uyu musore igare riramucitse nawe ntabwo yabishakaga”

We- “Simbyumva, ahubwo ndabajyana kuri police!”

Dovine aho yari aryamye yubuye amaso ako kanya tubona atangiye kurira twese  twibaza ibyo ari byo wa musore wamusunikaga aramuterura amusubiza mu kagare,

Dovine- “Sam! Ni wowe koko?”

Wa mugabo wari uvuye mu modoka yarikanze twese tuyoberwa ibyo ari byo, maze ahita avuga,

We- “Ntibishoboka, unzi hehe? Njyewe Sam nzwi n’abantu bagendera mu tugare?”

Dovine- “Ushatse waba unzi cyangwa waranyibagiwe, ariko njyewe ndakwibuka kandi ndakuzi neza!”

Njyewe- “Ataba ari Sam Nelson yambwiye!”

Sam nabonye n’amaso yanjye yari wa wundi wahaye nimero za Dovine Martin, ibyo we yitaga gutanga pass uyu ni we wa wundi Dovine yitaga Besto we, amateka y’agahinda yatangiriyeho.

Dovine- “Sam! Ni wowe! Ni wowe wanteye ibi byose none dore wari ugiye no kungonga, ngaho se subira inyuma ungonge n’ubundi wandoze utanakarabye!”

Sam- “Oya se kandi utanyiyahuriraho, nkuzi hehe wowe?”

Dovine- “Ntabwo nzigera nibagirwa ko ari wowe watumye menyana na Martin, nari umukobwa mwiza, nakwitaga Besto wanjye, none dore…”

Sam- “No! Dovine! Dovi! Ni wowe?”

Dovine- “Ni njyewe nyine! Ntumbona se?”

Sam byaramurenze tubona yubitse umutwe mu biganza, hashize akanya avugana agahinda,

Sam- “Dovi! Byagenze gute? Ndabyibuka byose yari wowe nazaga kureba, waranyizeye ungira inshuti magara none disi uri kugendera mu kagare njye ndi mu modoka?”

Dovine- “Iyaba wabimenyaga, Ni wowe, ni wowe wanteye ibi byose! Ni wowe wantambye none dore nsaziye mu kagare nshaka umwana wavuye mu mahano wantereje, Sam uri umugome…”

Dovine yakomeje kuvuga byinshi byari byiganjemo agahinda, abahisi n’abagenzi baza kwiyumvira, nyuma yo gutuza kwa Dovine, Sam yaciye bugufi areshya na Dovine wari wicaye mu kagare maze aravuga,

Sam- “Dovi! Mbabarira unyumve, nciye bugufi ndakwingize, ibyabaye ni amateka adashobora kuzaguranwa andi, nakoze ikosa rimwe mu buzima na nubu nkicuza, ari nayo mpamvu mfite irererero ry’abana bavuye mu cyo nitaga pass! Nkundira tujyane wenda wasanga n’uwawe na Martin arimo!”

Dovine- “Oya! Oya weee!”

Dovine yakomeje kurira cyane, ako kanya Sam asaba wa musore wasunikaga Dovine ko bamushyira mu modoka maze baramuterura bamwinjizamo, bazinga akagare bagashyira mu modoka ubundi bafata urugendo.

Bamaze kugenda abantu bose twari aho twarikubuye buri wese aca inzira ye, njye na Fils ndetse na Clovis dusubira mu rugo tugezeyo batangira kumbaza ibyo twari tuvuye kureba nanjye mbabwira ntabahisha, ndangije maramo ako nari mfitendabasezera bangeza ku muhanda mfata moto.

Nabanje kujya mu mugi gushaka telephone nkuko nari nabyemereye Nelon nkinjira aho Rosy yakoreraga ansimbukira ampobera,

Rosy- “Yiiii! Daddy! Long time ni ukuri!”

Njyewe- “Bite se Rosy? Ndabona rwose ntacyo ubaye?”

Rosy- “Sha ntacyo mbyaye ariko nari mfite n’amakuru menshi!”

Njyewe- “Ngo amakuru? Ayahe makuru se?”

Rosy- “Daddy! Uzi ko Natoraguye umwana akambwira ko akuzi?”

Njyewe- “What?”

Rosy- “Ni byo rero! Ngo yibuka umusore witwaga Daddy wajyaga amuzanira imigati na bombo, kandi nta wundi ni wowe!”

Njyewe- “No! Ntibishoboka! Angela?”

Rosy- “Daddy! Maze ni we! Ni Angela! Niko yitwa rwose!”

Njyewe- “Oooh my God! Ubu Angela ari iwanyu!”

Rosy- “Yego sha! Byabaye ejo! Nari ntashye ngeze mu muhanda w’amabuye ugana mu rugo mbona akana kicaye ku nzira gatitira, umutima uranga ndagasanga nkabaza impamvu kicaye aho, aribwo katangiye kumbwira byose!”

Njyewe- “Kakubwiye ngo iki Rosy?”

Rosy- “Sha kambwiye nyine ko kabaga ku musore n’umubyeyi, nkabajije kavuga izina Daddy! Kuko nta wundi Daddy nzi mpita nibuka ko iwanyu habaga akana, nta gushidikanya rero niwe!”

Njyewe- “Yoooh! Rosy! Ndishimye ku bwawe, ahubwo se namubona gute?”

Rosy- “Sha ari mu rugo, ese ubundi uri kuba hehe Daddy?”

Njyewe- “Ndi kuba kure y’umugi, ariko ndashaka Angela mbere ya telephone nari nje kugura”

Rosy- “Sha humura niba ari kariya kana ushaka urakabona, ahubwo se nguhe iyihe telephone kiliya? Rwose urisanga!”

Njyewe- “Urakoze! Ufite karasharamye se?”

Rosy- “Hhhhhhh! Oya ntabwo izo zikibaho, ndaguha aka!”

Rosy yampaye aga telephone ndakitegereza maze hashize akanya mubaza igiciro arankudira ntiyampenda maze nanjye ndamwishyura, ako kanya dufata inzira twerekeza iwabo.

Tukigerayo twasanganiwe na Mama we, amaze kudusuhuza aduha kalibu mu nzu tumaze kwicara knatunguwe kandi nshimishwa cyane no kubona Angela aje adusanga, maze kumuhobera,

Njyewe- “Angela!”

Angela- “Daddy! None se ko mwanjyanye mukansiga ku muhanda nkabategereza nkababura?”

Njyewe- “Yoooh! Ihangane ntabwo nari mpari! Naje nsanga mwagiye!”

Angela- “Kaka se ari hehe?”

Nabuze icyo nsubiza Angela ahubwo muhereza bombo nari nzanye, arishima cyane ako kanya ntiyongeye kumva iruhande!”

Twakomeje kuganira na na Rosy ndetse na Mama we hashize umwanya utari muto njyana Rosy ku ruhande maze ndamubwira,

Njyewe- “Rosy! Warakoze cyane kumenya akana natoye ukakazana kagahumeka umwuka wawe na Mama wawe, reka mujyane akomeze kuba mu biganza byanjye, buriya hari impamvu namutoye!”

Rosy- “Yooo! Disi urisanga! Ubu se wamuretse agakomeza kuba aha?”

Njyewe- “N’ubundi ni uwacu, ariko kuva aho namuboneye anyibutsa bya bihe! Reka mujyane abane na Joy, niwe giti ndi gushibukana nacyo, ni tumara kwera imbuto nzi neza ko tuzishima mutwugamyemo agacucu!”

Rosy- “Sha nta kundi! Muzahirwe kandi muzibuke byose!”

Njyewe- “Uakoze cyane Rosy!”

Njye na Rosy twasubiye muri salon maze Rosy abwira Mama we byose, amaze kubyumva ndasezera mfata Angela turasohoka, batugeza ku muhanda.

Njye na Angela twafashe urugendo njya gupakiza ibyo nari naranguye turangije dufata urugendo twerekeza aho nari natangiriye ubuzima bushya.

Twageze mu ga centre aho nari ngiye gukorera Mapiki wari wamenyereye quartier ansanganira mbere akimbona,

Mapiki- “Yeee! Ndebera rwose! Uzi ko ari wa mu Boss? Aka kanya se uhise utezamo? Ubu ugiye gutangira gucuruza? Reka ngufashe kubipakurura kandi sinkwishyuza!”

Mapiki yakabukiye abandi bakarani bari bari aho maze njye nawe dutangira kwinjiza ibyo nari mvuye kurangura, tumaze kubyinjiza nishyura aka moto k’amapine atatu kari kabizanye maze tujya gupanga iduka, Angela nawe atangira gukina n’ibikarito.

Natunguwe n’ukuntu abantu batangiye kuza kureba, ako kanya batangira no kugura bumaze kwira njye na Angela turakinga twerekeza kwa Joy!

Tukigera mu bikingi by’amarembo nagiye kumva numva umuntu umfatiye inyuma, burya urukundo rugira ibishashi, nahise numva ya mpumuro inganza ngatuza nkaba undi, yari Joy!

Narahindukiye ndamuhobera mwakira ijerekani yari irimo amazi, amaze guterura Angela dukomeza tujya mu rugo.

Nishimiye cyane kubona Joy yakirana urugwiro n’ibyishimo Angela umwana w’amateka, ntacyo niriwe mubwira byose yari abizi, ibi ni byo bumuntu bigirwa na bacye kuri ubu.

Twaraganiriye bishyira kera, Angela atangira kwirukankana ibinyugunyugu nabireba nkibona njye na Joy twibarutse imfura, maze nako kagatwenge akakanyerekezaho ngatuza ngasimbiza umutima ntasuhererwa.

Hashize umwanya utari muto tuganira, nta kundi nari gusiga umwiza w’ibwanacyamwe aho ngataha aho nitaga mu rugo, koko ni nako byagenze narahagurutse ndamuhobera ndamugumana, si uguseka Angela ajya hasi!

Nafashe inzira ndagenda Angela agumana na Joy, ntibyatinze nageze mu rugo nsanga amatara yaka ahantu hose, ndakingura ndinjira ngikuramo inkweto numva umuntu ukomanze,

Naragarutse ndakingura nk’uko nari nabicyetse nsanga ni Mabuja Mutoni nyiri amazu wari wambaye imyenda y’ijoro,

Njyewe- “Ese ni mwebwe?”

Mutoni- “Bite se? Undi wakomanga aya masaha se sha ni inde? Ni njyewe!”

Njyewe- “Nari nabiketse!”

Mutoni- “Hhhh! Cyangwa nkomanga ukwanjye?”

Njyewe- “Oya! Ni ibisanzwe gusa nanjye nari mbizi ko nta wundi wakomanga izi saha atari wowe!”

Mutoni- “Oooh! Ntiwumva se! Sha irungu ryari rinyishe rero ndavuga ngo reka mbe nje ube unganiriza nabonye ubizi!”

Njyewe- “Eeeh! Kuganira? Ntabwo nabyanga ariko amasaha arakuze kandi nshaka kuruhuka!”

Mutoni- “Harya witwaa…”

Njyewe- “Nitwa Daddy! Mwararyibagiwe se?”

Mutoni- “Oya! Ntabwo naryibagiwe rwose pe, ahubwo nuko buriya nashakaga kumenya uwo ngiye kugisha inama”

Njyewe- “Ngo inama? Byagenze gute se? Wagize ikihe kibazo?”

Mutoni- “Daddy! Uko undeba uku mporana ubwoba ntazi aho buva, ariko byose ni umugabo wanjye pe!”

Njyewe- “Uuuh! Kubera ko adakunda kuza se?”

Mutoni- “Oya si ibyo! Ahubwo ni ibyo mbona azana aha!”

Njyewe- “Azana imbunda n’amasasu se ku buryo ufite ubwoba ko rimwe bizaguturikana?”

Mutoni- “Oya pe! Nako Imana ishimwe ko nabonye basi uwo nganiriza, mbere nari mbayeho mu bwigunge, byose kandi ni umugabo wanjye!”

Njyewe- “None se azana iki kiguhangayikishije bigeze aha?”

Mutoni- “Buriya mu cyumba cyanjye huzuyemo ama telephone, ama sim card n’ibindi bintu byinshi ntazi, njye byaranyobeye kuko iyo mubajije antera utwatsi akambwira ngo ni online game erega!”

Njyewe- “Ngo online game?”

Mutoni- “Yiii! Ubu kenshi mbura aho muhera mubwira ko igishyika kinshyigura nkarara ntagohetse, ubu ndi mu maboko y’ibitekerezo bimbyiganiramo nibaza uko ejo hazacya, uzi ko ubu amaze ibyumweru bitatu ataraza?”

Mutoni akivuga gutyo ako kanya twumvise urugi rwikubise cyane turikanga, ahita ambwirana ubwoba bwinshi,

Mutoni- “Ayiwee!………………………………



from UMUSEKE http://ift.tt/2tXlkcC

No comments:

Post a Comment