Amwe mu magambo yo muri Bibiliya yamamaye kubera gukoreshwa n’abantu mu nyungu zabo bwite

Abahanga bavuga ko Bibiliya Yera ari kimwe mu bitabo bisomwa cyane kuri iyi si ya Rurema ndetse bishoboka ko yaba inafata umwanya wa mbere mu gukoreshwa n’imbaga nini y’abatuye uyu mubumbe.

Muri iyi nkuru kandi turibanda kuri amwe mu magambo ari muri Bibiliya Yera agenda akoreshwa n’abantu b’ingeri zitandukanye ahanini kubera inyungu zabo zitanafite aho zihuriye n’umurongo w’ubutumwa bwiza cyangwa ivanjili ariko ukabona rwose barashishikaye mu kuyasubiramo!

Bamwe usanga ari Abanyepolitiki baba bafite ubutumwa bashaka gutambutsa muri rubanda bayobora ,ibisambo ,indaya , abasinzi ndetse n’ibyomanzi aho usanga benshi baba bashaka ko bagera ku nyungu zabo bwite bakoresheje amayeri y’amagambo bakura muri Bibiliya.

1 . Ntukarerege mugenzi wawe uti “ Genda uzagaruke ejo mbiguhe kandi ubifite iruhande rwawe, umurongo abasambanyi bifashisha!

Uyu ni umurongo wo muri Bibiliya Yera uherereye mu gitabo cy’Imigani 3 : 28.

Niba hari umurongo wa Bibiliya ukoreshwa mu gutereta inkumi ni uyu hamwe usanga abana b’abangavu n’ingimbi benshi usanga mu mashuri yisumbuye baba bawuhererekanya mu tubaruwa bandikirana .

Hano umuhungu aba ashaka kumvisha inkumi ko rwose nibahura cyangwa se bahuye atagomba kumuhakanira kugera ku ngingo birumvikana ziba ziganisha ku guhuza imibiri bitamugoye.

Niba hari umuntu ukura adakoresheje uyu murongo mu kuyobya utwana tw’udukobwa yaba yaracitswe n’iby’isi rwose.

Bamwe rero bakawikingamo, bagakora ibyo bishakiye reka sinakubwira rugahana inkoyoyo!                 

  1. Matayo 5 igice cya Bibiliya cyakubititse mu gukoreshwa n’ababeshyi ruharwa!

Ubusanzwe iki gice cya Matayo 5 usanga higanjemo igisa n’incamake y’amategeko yari asanzwe azwi nk’anategeko 10 ya Mose.

Ku ntangiriro zacyo niho dusana ahanditse ngo “Yesu yerekana abahiriwe abo ari bo “.

Ukomeje gusoma umanuka hasi gato ubona ko bamwe mu bahirwa Yesu yavugaga harimo abantu b’ingeri zitandukanye ,ariko we ukabona yasaga n’ucira abantu imigani iganisha ku kuba uwavuzwe muri uwo mugani atari kubera ko adamaraye kuko na nyuma ya buri jambo yongeragaho ubusobanuro bwimbitse.

Matayo 5 rero abantu bayihindurira uko bashaka bijyanye n’inyungu zabo zihabanye n’iyogezabutumwa .

Wabwira umuntu uti : Ndashonje nfungurira akagusubiza ati “Hahirwa abashonje niko Matayo 5 ibivuga ukibaza aho abikuye ukahayoberwa.

Mubo Yesu yavuze habonekamo aba bakurikira ; Abashavura , Abagwa neza ,Abafite inzara n’inyota , Abanyembazi , Abantu b’imitima iboneye , Abakiranura abandi , n’Abantu bahohotewe kubera guharanira ubukiranutsi, gusa Yesu yagendaga anongeraho impamvu nusoma Bibiliya uzabibona.

Mugabo nta na hamwe haganishaka ibisa no kuninurana usangana benshi baba bakoresha mu buryo busa n’ubugoretse aya magambo.

Hari n’abajya bavuga ngo hari ahanditse ngo : Bazumirwa niko muri Matayo 5 handitse byahe byo kajya!

Matayo 5 rwose iki gitabo cyarakubitsitse mu guhimbirwa andi magambo akitirirwa adafite aho ahurira na cyo na mba!

  1. Intungane bwira icumuye karindwi : Ijambo rigaruka kenshi mu cyane mu mvugo za benshi!

Nubwo iri jambo bigoye kumenya aho ryanditse muri Bibiliya ariko nta watinya kuvuga ko ari rimwe mu ijambo rikoreshwa kandi rigatwererwa iki gitabo ku manywa y’ihangu izuba riva!

Bamwe mubihaye Imana Bwiza.com yabashije kuvugana na bo nta wukubwira inkomoko y’iri jambo cyangwa ngo abe yaguha umurongo n’igice cya Bibiliya ribarizwamo.

Nyamara ni hahandi aho uzagana hose hari umuntu wakoze ibidakorwa uzahasanga iri jambo riri gutambagirana isheja ryifashishwa na benshi!

Bamwe bati “Niba kanaka iki yagikoze se ntibyandiswe ko n’intungane bwira icumuye karindwi di!″ Neza neza niba hari igipfukiranwa kikaba kirarangiye cyangwa niba hari ukwihanganira uwakoze ikosa kwasabwaga kubaho kukaba kwagerwaho  guhereye kuri iri jambo.

Bwana Banganirubusa Deogratias ni umwanditsi w’ibitabo byibanda ku Ivanjiri, ku murongo wa telefoni ngendanwa twamubajije icyo atekereza kuri iri jambo adusubiza agira ati :

“Kuba intungane bwakwira icumuye karindwi byaba ari ugukabya kuko na Yesu yari intungane kandi nta bicumuro twamubonyeho….. ″

Mu mvugo ye rero arasa n’utemera ishingiro ry’iyi mvugo aho anatanga ingero nyinshi z’izindi mvugo zigoretse cyane cyane aho yananditse igitabo akita “Menya ukuri igihe kitararenga ″!

4. Ibya Kayizari mubisubize Kayizari, n’iby’Imana mubisubize Imana!

Uyu ni umurongo n’imvugo biboneka muri Bibiliya mu gitabo cya Mariko igice cya 12 uhereye ku murongo wa 13 kugeza kuwa 17 uhasanga inkuru y’abantu bitwaga abafarizayo basanze Yesu bakamubaza niba gutanga umusoro byemewe cyangwa bitemewe!

Nta munyepolitiki ubaho atarafashe uyu murongo cyangwa iyi mvugo mu mutwe we, abe yoroheje cyangwa akomeye.

Ni ijambo rikunze kugaruka kandi mu bakora imirimo yo gusoresha abantu amahoro .

Maze hagira ushaka kuzamura impaka ukumva umwe aravuze ati” Erega nyamuna mukore ibyo musabwa Kayizari mumuhe ibye nko gushaka kuvuga ko Leta ari Kayizari ushaka umusoro bubi na bwiza dore ko uyu mugani ucirwa umuntu ugaragara nk’uri mu byimbo by’ubugande cyangwa kutumva ibintu kimwe n’abawumucira .

Muri macye ni ijambo nkemurampaka k’uwaba yumva ibintu cyangwa bimugoye kubyumva.

Kayizari yabaye Kayizari ijambo ryihaye intebe ririyubaka riraganza kandi ubwo ugasanga si no mu ivuga butumwa rikoreshwa cyane .

Gusa n’Abashumba cyangwa Abapadiri bashaka gukama izo baragiye iri jambo bararikoresha cyane mu gukusanya amaturo aho basengeshereza.

Ikibabazwaho cyane ni ukuntu usanga abantu bamwe biha gukoresha bene aya magambo batanarambuye igitabo cya Bibiliya !

Muri macye wanasanga hari uba ataranayifata mu ntoki ariko ugasanga amagambo nk’aya yo kumukura ahabi hashoboka ntiyayatangwa na mba!

Amagambo yo ni menshi cyane akoreshwa muri iyi si yitirirwa Ijambo ry’Imana ndetse uwayavuga bwakwira bugacya.

Nawe hari andi uzi cyangwa wumva kimwe n’uko waba unayakoresha mu nyungu zawe . Gusa byakabaye byiza umuntu agiye asobanukirwa icyari kigamijwe kugira ngo hatabaho gutandukira ukuri kuko mu gitabo cy’Ibyahishuwe 22 :18 handitse ngo Uwumva wese amagambo y’ubuhanuzi bw’iki gitabo ndamuhamiriza nti ‘’ Nihagira umuntu uzongera kuri yo ,Imana izamwongeraho ibyago byandiswe muri iki gitabo, kandi nihagira umuntu ukura ku magambo y’igitabo cy’ubu buhanuzi ,Imana izamukura ku mugabane wa cya giti cy’ubugingo no ku wa rwa rurembo rwera, byandiswe muri iki gitabo …″

Ni igihe cyo kubaho mu buryo bwo kujijuka bwisumbuye aho abantu bafite uburyo bwose bwo kumenya ukuri kw’ibintu bitabaruhije.

Dufate nk’urugero, umubare w’abantu bagendana telefoni izi zizwi nka sumatifoni [ Mobile Smartphones ] ugenda urushaho kwiyongera.

Ni gute se umuntu atapakurura application ya Bibiliya mu buryo bw’ikoranabuhanga maze akajya nawe ubwe ayisomera aha ndavuga mu gihe yaba atayitunze dore ko n’ibiciro byazo [izo Bibiliya] byazamutse ku buryo buhanitse ubanza yigondera umugabo!

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Yandiswe na Marshall Eugene David@Bwiza.com



from bwiza http://ift.tt/2w0cr3n
via IFTTT

1 comment:

  1. Agatabo kitwa "Menya ukuri igihe kitararenga" kaba kuri internet na ko kavuga ku bintu nk'ibi ndetse kabivuye i muzi. Umwanditsi w'ako gatabo hari n'ijambo ry'Imana yagiye atambutsa ku rubuga rwitwa Ibyiringiro by'Abera: https://youtube.com/channel/UC8aWjzg1yozop2toQk1EEVw

    ReplyDelete