Abayobozi ba ADEPR bongeye kwitaba Urukiko, Tom Rwagasana urembye ashobora kurekurwa

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 26/7/2017 ku rukiko rwisumbuye rw'akarere ka Gasabo habereye iburanisha ku rubanza Rev.Tom Rwagasana wari Umuvugizi wungirije ushinzwe ubuzima bw'Itorero, Madame Mutuyemariya Christine wari ushinzwe ubukungu, Rev.Sebagabo Leonard wari umunyamabanga, Past.Niyitanga Salton umujyanama wa Rwagasana Tom, Bwana Gasana nawe wari umucungamutungo na Bwana Sindayigaya wari umwubatsi, ku byaha bashinjwa birimo kuba baranyereje umutungo w'Itorero rya ADEPR usaga Miliyali 3 z'amafaranga y'u Rwanda.

Aba bose bari bahamagajwe n'urukiko kugira ngo baburanishwe ku ifunga n'ifungurwa mu gihe iperereza rigikomeje, maze buri wese muri bo ahabwa umwanya wo kwisobanura ku byaha aregwa, maze Tom Rwagasana avuga ko arwaye bikomeye ndetse anagaragaza ibimenyetso byo kwa Muganga (Roi Faysal) ndetse n'impapuro ziriho Rendez-Vous yo kujya kubagwa mu gihugu cya Israeli, ibi bikaba byanagaragajwe n'umuhagarariye mu mategeko Me. Mugenzi.

Kuri iyi ngingo, Ubushinjacyaha bwasabye umucamanza gusuzumana ubushishozi ibimenyetso atanga byaba ngombwa agafungurwa kugira ngo azajye kwivuza bityo akaba yaburana ari hanze. Tom Rwagasana yagaragaye mu rukiko yambaye igitambaro mu ijosi, akaba yaburanye yicaye kubera uburwayi. Umwunganizi wa Rwagasana yibajije impamvu kugeza uyu munsi umukiliya we agifunzwe kandi hashize iminsi irenga 60 afunze kandi nta kimenyetso na kimwe kiragaragarizwa urukiko kugeza uyu munsi.

Inkuru dukesha ISANGE.COM Ikinyamakuru cyandika inkuru za Gikiristu}



from Makuruki.rw | Amakuru Asesenguye! http://ift.tt/2tYPjAF
via IFTTT

No comments:

Post a Comment