Gicumbi: Abagore bo mu cyaro borojwe amatungo magufi 600…Bati “Hehe na Bwaki”

Akanyamuneza ni kose kubera aya matungo bavuga ko azabafasha guca ukubiri n'indwara ziterwa n'imirire mibi

Kaminuza y’Ikoranabuhanga n’Ubugeni ya Byumba (UTAB/ Universty of technology and arts of Byumba) yaraye yoroje abagore bo mu byaro byo mu karere ka Gicumbi amatungo magufi 600 arimo ihene 300 n’inkoko 300. Aborojwe bavuga aya matungo azabafasha kurwanya imirire mibi n’indwara zaterwaga na yo nka Bwaki yajyaga yibasira abana babo.

Akanyamuneza ni kose kubera aya matungo bavuga ko azabafasha guca ukubiri n'indwara ziterwa n'imirire mibi

Akanyamuneza ni kose kubera aya matungo bavuga ko azabafasha guca ukubiri n’indwara ziterwa n’imirire mibi

Aba bagore borojwe aya matungo magufi bibumbiye mu matsinda 30 y’abantu 300. Bavuga ko aya matungo borojwe azabagirira akamaro kandi bakazoroza na bagenzi babo.

Uwitwa Mukamana worojwe avuga ko izi hene n’inkoko zizabafasha kurwanya imirire mibi mu ngo zabo ku buryo abari bafite abana barwaye bwaki bagiye guca ukubiri n’iyi ndwara isanzwe igaragaza ubukene bukabije buri mu muryango.

Prof  Abbe Nyombayire Faustin uyobora kaminuza ya UTAB yatanze aya matungo, avuga ko iki gikorwa kiri mu nshingano zabo kuko ishuri ryabo rigamije kuzamura imibereho y’abaturage.

Avuga ko igitekerezo cyo gutanga aya matumgo cyaturutse mu ishami ry’Ubuhinzi  bigisha, bumvise ko bagomba kugira uruhare mu kurwanya imirire mibi irangwa muri aka gace.

Umuyobozi wungirije w’akarere ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Benihirwe charlotte avuga ko iyi kaminuza iri mu bafatanyabikorwa b’imena, akavuga ko iki gikorwa kigiye gutuma aka gace gaca ukubiri n’imirire mibi.

Ati “Banahawe Ingemwe z’Ibiti bya avoka n’Ibinyomoro , tugamije ko  bamenya  kugira  uruhare mu mirire iboneye.”

Uyu muyobozi bazakomeza gushishiriza abaturage kwita ku ndyo yuzuye ku buryo aya matungo bahawe azabifashamo n’ibindi bihingwa biciriritse basanzwe bafite nk’imboga za dodo n’ibindi.

Umuyobozi w'Akarere wungirije , ashima uburyo iri shuri ribafasha mu iterambere

Umuyobozi w’Akarere wungirije ashima iri shuri ribafasha mu iterambere

UTAB yabashyikirije aya matungo magufi yaboroje

UTAB yabashyikirije aya matungo magufi yaboroje

Evence  NGIRABATWARE
UMUSEKE.RW/GICUMBI



from UMUSEKE http://ift.tt/2eNsrCz

No comments:

Post a Comment