Abasaga ijana muri 523 basoje itorero basabye kwinjira mu gisirikari

Icyiciro cya 10 cy’Itorero Indangamirwa cyari kimaze ukwezi gitorezwa mu Kigo cya Gisirikari cya Gabiro, cyasojwe kuri uyu wa 13 Nyakanga 2017.

Kubera gukunda inyigisho za gisirikari bahawe, 65 muri 523 bitabiriye iri torero banditse basaba gukomereza amasomo ya gisirikari mu Kigo cya Gisirikari cya Gako mu bijyanye na Engeneering na Medecine, nk’uko byatangajwe na Minisitiri Kabarebe.

Usibye abo 65, hari n’abandi 72 basabye guhabwa amasomo agenerwa inkeragutara kugira ngo igihugu kibe cyabitabaza aho kibakeneye.

Ubushize Perezida Kagame yavuze ko abitabira amatorero y’Indangamirwa bagomba kujya bahabwa n’amasomo ya gisirikari. Ibi byatumye abitabiriye iri torero bigishwa guhashya umwanzi.

Iri torero rimaze ukwezi ribumbiyemo ibyiciro byose by’Indangamirwa (urubyiruko ruba mu mahanga) zatojwe mu myaka 9 ishize n’abanyeshuri batsinze neza mu mashuri yisumbuye.

Uru rubyiruko rwigishijwe akarasisi ka gisirikari, uko ingabo zitwara mu ntambara, kugenda ku manywa na ninjoro hifashishijwe ikarita no gutegura intambara hakoreshejwe ikarita.

Usibye ibyo, abitabiriye iri torero bigishijwe n’uburyo bwo kwitabara mu gihe udafite intwaro (martial arts), nk’uko byasobanuwe n’uwavuze mu izina ryabo Sano Bushayija Innocent.

Bushayija yabwiye Perezida Kagame ko biyemeje “gukomera ku busugire bw’igijihugu tukirindira umutekano”, yungamo ati “kandi duhize ko umunsi u Rwanda rukeneye ingabo tuzarutabarira.”

Minisitiri w’Ingabo, Gen James Kabarebe, yavuze ko abitabiriye iri torero bahawe n’inyigisho ku gushaka amakuru ajyanye n’umutekano (intelligence) no kurwanya iterabwoba (counter terrorism).

Amasomo ya gisirikari izi ntore zahawe ni yo yiganje ugereranyije n’amasomo asanzwe y’ibiganiro, nk’uko byasobanuwe na Rucagu Boniface, umutahira mukuru w’intore.

Umunyamakuru wacu Janvier Popote uri muri uyu muhango, arabagezaho inkuru irambuye kuri iyi myitozo ya gisirikari mu gihe kitarambiranye.



from Izuba Rirashe http://ift.tt/2tPHsHj
via IFTTT

No comments:

Post a Comment