Bigirimana Fortran, umuhanzi wamamaye mu Burundi mu ndirimbo zihimbaza Imana (Gospel) avuga ko kuzana itsinda rya Group Exo ryamamaye ku Isi mu ndirimbo yitwa Reçois l’adoration byamutwaye agera muri miliyoni 20 z’amafaranga y’u Rwanda.
Avuga ko kuzana mu Rwanda no mu Burundi iri tsinda rizwiho kuvuga ubutumwa bw’Imana binyuze mu ndirimbo z’Imana by’umwihariko mu bihugu bivuga Igifaransa (Pays Francophones) byamutwaye asaga miliyoni 20 z’amafaranga y’u Rwanda.
Iki gitaramo cyiswe ‘Fragrance worship’ kizabera mu rusengero rwa CLA i Nyarutarama ku itariki ya 16 Nyakanga 2017 kikaba kibaye ku nshuro ya mbere.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatatu, Bigirimana yavuze ko kuzana iri tsinda atari ibintu byoroshye, ati “Reka mbabwize ukuri kuzana iri tsinda muri Afurika ntabwo ari ibintu biba byoroshye, ariko kuko twiyemeje gukorera Imana uremera bikaguhenda kugira ngo usoze umuhamagaro Imana yaguhaye.”
Avuga ko iki gitaramo kizajya kiba buri mwaka ndetse akazana abahanzi bakomeye bazwi mu ndirimbo zihimbaza Imana bakunzwe ku Isi yose.
Bigirimana na none yasobanuye impamvu yatumiye Gaby Kamanzi wenyine kandi mu Rwanda hari abahanzi bakunzwe mu ndirimbo zo guhimbaza Imana, ati “Impamvu tutazanye abahanzi benshi si uko tutazi ko badahari ahubwo ikibazo n’umwanya tuba dufite.Ikindi tuba dushaka ko abahanzi batamenyerewe bishimana n’abakunzi babo kuko ari n’ubwa mbere baba bababonye.Gusa umwaka utaha dufite gahunda y’uko twazakorera ahantu hanini kandi dufite n’umwanya tugakora nk’iserukiramuco.”
Avuga ko ku nshuro ya mbere ateguye iki gikorwa cyiswe ‘FraGrame Worship’ yifuje kuzana iri tsinda kuko abantu mu Rwanda bari babazi ku mashusho gusa.
Chris Laura, umwe mu bagize iri tsinda yavuze ko nabo bari bamaze imyaka myinshi bifuza kuza mu Rwanda, ariko bakabura ababatumira ati “Sitwe twarose tubonye ubutumire bwo kuza mu Rwanda.Mu by’ukuri turanezerewe.”
Olivier Cheuwa we yavuze ko abantu batandukanye bagiye bamwandikira ku rukuta rwe rwa Facebook bamubaza igihe azazira mu Rwanda, ariko akabura igisubizo, ati “Abantu bambazaga cyane igihe nzazira mu Rwanda, nkabura igisubizo, ariko Imana yabicishije kuri Fortran nza i Kigali.Ndashima Imana cyane.Sinasoza nta vuze ko mufite igihugu cyiza cyane.”
Musoni Benjamin umuyobozi wungurije muri Moriah Entertainment Group isosiyete isanzwe ifasha abahanzi gutegura ibitaramo avuga ko umuhamagaro wabo ari ugufasha umuhanzi kuzuza inshingano ze ati “Ntabwo duhindura vision y’umuhanzi ahubwo tumutera ingabo mu bitugu kugira ngo agere ku byo yifuza kugeraho.”
Kwinjira muri iki gitaramo ni ibihumbi 10 na 5 by’amafaranga y’u Rwanda.
Ubusanzwe Bigirimana Fortran we n’umuryango we babarizwa mu Bufuransa ari naho akorera ubuhanzi bwe.
from Izuba Rirashe http://ift.tt/2t725l7
via IFTTT
No comments:
Post a Comment