Umugore uhamya ko yabyaranye na Diamond, kubura umugabo byatumye aba imbata y’ibiyobyabwenge

Nyuma yo kwitabwaho n’abaganga, Umuhanzi wo muri Tanzania Hawa, yatangaje ko kuba umugabo we yaramusize bamaranye amezi 4 gusa ari byo byatumye abaho ubuzima atifuje kuva yavuka bwiganjemo kuba imbata y’ibiyobyabwenge.

Uyu muhanzi wanakoranye indirimbo na Diamond Platnumz bise Nitarejea’ ku wa 19 Nyakanga, nibwo abaganga bemeje ko yorohewe, nyuma y’uburwayi yagize bwatewe n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.

Uyu mugore mu kiganiro yagiranye na Global Publishers yasobanuye agahinda kavanze n’ubuzima bubi yagize akirama gutandukana n’umugabo we babanye amezi 4 gusa nyuma yo gushyingirwa.

Yagize ati’’ Akimara kunsiga, sinongeye kumubona, kubura umugabo wanjye byanteye igikomere ku mutima, binsunikira kunywa ibiyobyabwenge, inzoga n’itabi byaranyokamye ku buryo naje guta ubwenge, igihe cyose nabaga ntegereje ko azagaruka, nta mafaranga nari mfite yo kuba nagura inzoga zemewe zujuje ubuziranenge, ahubwo niguriraga iziciriritse ziganjemo ama Liquor y’inkorano’’.

Hawa kandi yakomoje ku muziki we agira ati’’ ibyo byose nanyuzemo, byatumye mbura uko nkomeza gukora muzika, ariko ndizera ko nyuma yo kwitabwaho n’abaganga, ngiye kugaruka mu ruhando rwa muzika’’.

Uyu muhanzi kandi ngo mbere y’uko ashaka umugabo yari afite umwana  yemeza ko yabyaranye na Diamond, aherutse gutangaza ko ababazwa cyane no kuba Diamond kuva babyarana yirengagije umwana we ntamwiteho we na nyina.

Hawa na Diamond bakoranye indirimbo yamamaye muri aka karere “Nitarejea”, aya makuru yo kuba Diamond ari se w’umwana wa Hawa yari yaragize ibanga rikomeye ahanini kuko Hawa atashakaga ko umwana we yumvikana mu binyamakuru nk’uwanzwe na se.

Aya makuru kandi yashimangiwe na Video yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga igaragaza Mama wa Diamond ari mu bitaro yagiye kwita kuri Hawa, bigaragaza ko nyina wa Diamond yari azi ko umwana Hawa abyaye ari umwuzukuru we.

Mu bintu bibabaza Hawa ngo ababazwa n’uburyo yifuje kuba yakwitabwaho n’uyu muhanzi bikananirana ahanini kubera urwego uyu muhanzi agezeho, Hawa abona bigoye no kuba bakongera kuvugana ku bijyanye n’umwana babyaranye.

Abisobanura hawa yagize ati “Nagerageje kumvisha Diamond uburyo yamba hafi, nanjye nkamuba hafi, ariko byose byaranze, arabizi ko mufitiye umwana ariko nta munsi n’umwe yigeze yita ku mwana we kuva yavuka’’.

Kugeza ubu Diamond ntacyo arabasha gutangaza ku bimenyetso byashyizwe hanze bigaragaza ko ari se w’umwana wa Hawa.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Jean de Dieu Dushimimana/Bwiza.com



from bwiza http://ift.tt/2vqponn
via IFTTT

No comments:

Post a Comment