Umugore witwa Daria Gubanova wo mu gihugu cy’u Burusiya yaciye agahigo ko kugira misatsi miremire, kugeza ubu aka ba afite umusatsi ureshya na Metero 1.8.
Uyu mugore watangiye gutereka umusatsi ku myaka 14, ubu yujuje imyaka 28 akaba avuga ko mu myaka igera kuri 14 ishize kuva yabyiyemeza nta cyuma gikata cyari cyamukora ku mutwe.
Daria Gubanova avuga kandi ko afite intego yo kuzakomeza akareka umusatsi we ugakora ukagera aho ushaka gusa akagerageza kuwitaho no kuwurinda kwangirika, ubu ukaba urenga ku mano.
Uyu mugore w’imyaka 28 y’amavuko atuye mu mujyi wa Barnaul uherereye mu gihugu rwagati, avuga ko ku myaka ye 14 ari bwo yarekeye aho kujya nzu zitunganya imisatsi ahubwo agatangira kuwitaho ndetse n’abantu bakamukundira ko ari umwihariko afite.
Daria amaze kugira ibihumbi bikabakaba 220 by’abantu bamukurikira ku mbuga nkoranyambaga za Instagram, aho usanga bakunze amafoto ye n’uburyo agaragara mu misatsi ye miremire.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gentille@Bwiza.com
from bwiza http://ift.tt/2tCTxi6
via IFTTT
No comments:
Post a Comment