Amerika: Abana babiri b’Abarundi muri batandatu baherutse gutoroka babonetse

Abana babiri muri batandatu baburiye I Washington, nyuma yo gusoza amarushanwa bari bagiyemo bahagarariyemo u Burundi, babonetse nk’uko byatangajwe n’Igipolisi cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Igipolis mu karere ka Columbia kuri uyu wa kabiri cyatangaje ko Don Ingabire na Audrey Mwamikazi, bari bagaragaye binjira muri Canada, babonetse nubwo umuvugizi w’igipolisi yanze gutangaza aho aba bana basanzwe.

Kuwa gatanu ushize, ihuriro ry’Abarundi baba muri Canada rikaba ryaravugaga ko iki kibazo cy’aba bana bavuye Washington bakinjira muri Canada cyari gutuma ibibazo biri mu Burundi bisa nk’ibyibagiranye byibukwa.

Umuyobozi w’iri huriro Sandra Barancira akaba yaravugaga ko aba bana ari bamwe mu 400,000 by’Abarundi biyemeje guhunga u Burundi kubera ibibazo byahadutse nyuma y’uko perezida Nkurunziza atangarije ko aziyamamariza manda ya gatatu.

Igipoilisi cya Columbia kuri uyu wa kabiri kikaba cyatangaje ko kigiye gukomeza iperereza ngo kimenye uko byagendekeye abo bana bane bandi basigaye.

Biravugwa ko kuwa 01 Kamena, komisiyo ishinzwe abinjira n’abasohoka n’impunzi muri Canada, yari yatanze uburenganzira bwo kujya higwa mu buryo bwihuse dosiye z’abantu basaba ubuhungiro baturutse mu bihugu bine birimo u Burundi.

 

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

 

Dennis Ns./Bwiza.com



from bwiza http://ift.tt/2tDwTpM
via IFTTT

No comments:

Post a Comment