Uganda: Umusirikare mukuru muri UPDF yapfuye urw’amayobera nyuma yo kwinjira muri sauna

Umusirikare ufite ipeti rya Major mu gisirikare cya Uganda, yapfuye urupfu rw’amayobera nyuma yo kwitura hasi ari muri sauna mu mujyi wa Kampala ahitwa Mutungo.

Major Alex Tinka ukora muri Military police wari uturutse Mbarara nk’uko ababibonye babitangaza, yaje muri Canopy Sauna, kuri uyu wa Mbere ushize, agaragara ko ameze neza avugana n’inshuti, ariko ngo agiye kwinjira muri sauna yitura hasi.

Umwe mu babibonye yagize ati: “Yituye hasi mu masegonda tubona ko atagihumeka. Maj. Alex yari yagiye kuri nyagasani”.

Ubwo yahamagarwaga kuri telephone nk’uko Chimpreports dukesha iyi nkuru ikomeza ivuga, umuvugizi wa minisiteri y’ingabo, Brig, Richard Karemire, yemeje aya makuru avuga ko ari ibintu bibabaje.

Yasobanuye ariko ko uyu musirikare yavanwe aha kuri sauna agihumeka ajyanwa ku bitaro, akaba ariho yahumekeye umwuka wa nyuma.

“Ati: Birababaje ko ejo hashize twabuze umu majoro. Yaguye mu Bitaro bya Nakasero.”

 

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

 

Dennis Ns./Bwiza.com

 

 



from Bwiza Mobile http://ift.tt/2vIncIe
via IFTTT

No comments:

Post a Comment