A.U igiye kohereza indorerezi 40 zizakurikirana amatora mu Rwanda

Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (A.U) kuri uyu wa kabiri watangaje ko uzohereza indorerezi z’amatora zizagera mu Rwanda kuwa 27 Nyakanga zije kugenzura uko amatora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe mu kwezi gutaha azagenda.

Ku butumire bwa Guverinoma y’u Rwanda na Komisiyo y’Amatora, Umuyobozi wa Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat, yemeye ko hazoherezwa indorerezi z’igihe gito zizakurikirana amatora yo mu Rwanda.

Ubu butumwa bwo kugenzura amatora bwiswe mu magambo ahinnye y’Icyongereza AUEOM (A.U Election Observation Mission) buzaba buyobowe na Cassam Uteem, wigeze kuba perezida wa Mauritius, buzaba bugizwe n’indorerezi 40 ziturutse mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika no mu nzego za A.U., zikazaguma mu Rwanda kugeza ubwo hazatangazwa ibya nyuma bizava mu matora.

Nyuma gato gutora birangiye, iri tsinda rizatangariza itangazamakuru ibya mbere ryabonye mu matora mu kiganiro kizabera muri Kigali nk’uko itangaza ryasohowe na A.U ribigaragaza.

Naho raporo ya nyuma irimo n’ibizaba bisabwa kuvugururwa mu matora azakurikira mu Rwanda, izatangazwa mu buryo bugari nyuma y’igikorwa cyose cy’amatora.

Nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Afurika Yunze Ubumwe, ngo ubu butumwa bukazaba buri mu rwego rwo guteza imbere amatora anyuze muri demokarasi ku mugabane wa Afurika nk’uko biteganywa mu masezerano ya African Charter on Democracy yo mu 2007, kandi biri mu ntego za Gahunda ya 2063, harimo iyo kwimakaza amahame ya demokarasi, kubaka icyizere mu gikorwa cy’amatora no kumenya ko hatowe ubuyobozi n’inzego bifite ubushobozi bwo gukora impinduka ku mugabane.

 

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

 

Dennis Ns./Bwiza.com



from Bwiza Mobile http://ift.tt/2vIM1nd
via IFTTT

No comments:

Post a Comment