Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’umukino w’amagare yazamutse imyanya icyenda (9) ku rutonde rw’isi (UCI) n’umwanya umwe ku rutonde rwa Afurika. Kwitwara neza kwayo kwatumye izamuka isiga Algeria ijya ku mwanya wa kane muri Afurika.
Team Rwanda yazamutse ku rutonde rwa UCI
Umukino w’amagare mu Rwanda ukomeje gutera imbere. Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yo gusiganwa mu muhanda niyo ifite umwanya mwiza ku rutonde rw’isi kurusha indi mikino yose ikinwa mu Rwanda.
Team Rwanda yavuye ku mwanya wa 54 ijya ku mwanya wa 45 ku rutonde rw’impuzamashyirahamwe y’umukino w’amagare ku isi (UCI). Ifite amanota 474. Uku kuzamu kwatumye u Rwanda rujya ku mwanya wa kane muri Afurika.
Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda FERWACY Aimable Bayingana yabwiye Umuseke ko yishimiye uru rwego abana b’u Rwanda bari kugeraho.
“Twishimiye uriya mwanya ubu tukaba duharanira kudasubira inyuma ahubwo tugomba gukomeza kujya imbere. Ni irindi hangana (challenge) kuko kuwugumaho cyangwa kujya imbere ni akazi katoroshye karimo kurushanwa tugatsinda no kujya mu marushanwa menshi ashoboka. Ibyo rero tuzakomeza tubiharanire.”
Uko amakipe akurikiranye ku rutonde rwa UCI (Afurika)
- South Africa (25 ku rutonde rw’isi)
- Eritrea (30 ku rutonde rw’isi)
- Maroc (33 ku isi)
- Rwanda (45 ku isi)
- Ehiopia (53 ku isi)
- Algeria (57 ku isi)
- Namibia (62 ku isi)
- Tunisia (77 ku isi)
- Cameroun (85 ku isi)
- Kenya (86 ku isi)
Kwitwara neza kwa Team Rwanda kwatumye isiga Algeria ku rutonde rw’isi
Roben NGABO
UMUSEKE
from UMUSEKE http://ift.tt/2v7a2rc
No comments:
Post a Comment