AMAFOTO: Ibikora ku mutima bigaragara mu kwiyamamaza kwa Paul Kagame wa FPR Inkotanyi

Mu gihe hakomeje ibikorwa byo kwiyamamaza ku bakandida batatu bahatanira umwanya wa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, ikinyamakuru Ukwezi.com cyabakusanyirije amafoto macye muri menshi akomeje kugaragaza uburyo Paul Kagame akunzwe, ashyigikiwe na benshi, uburyo agaragaza urugwiro ku bo ayobora n'ibindi bishimangira umwihariko we.

Ni amafoto yagiye afatirwa hirya no hino mu gihugu aho Paul Kagame yagiye ajya kwiyamamariza, akaba atanga ishusho y'uko biba byifashe ku mpande zombi, haba ku ikipe y'abayobozi baba bamushyigikiye muri ibi bikorwa ndetse n'abaturage baba bamwiteguye bamwakira mu buryo bugaragaza ibyishimo bihambaye.

N'abafite ubumuga, barasindagira bakajya kwamamaza umukandida Paul Kagame

Urugwiro Paul Kagame yereka abana mu bikorwa byo kwiyamamaza rukora benshi ku mutima

N'abakecuru baterwa ishema n'uko Perezida Kagame abereka urugwiro muri ibi bikorwa nk'uko abikora no mu buzima bwa buri munsi

Joseph Habineza wari umaze igihe atagaragara mu bikorwa bya Politiki, mu bikorwa byo kwiyamamaza aba ahari

Abihaye Imana nabo ntibasigara, bitabira ibikorwa byo kwamamaza Paul Kagame wa FPR

Miss Rwanda 2016 na Miss Rwanda 2017 bari mu bitabira ibikorwa byo kwamamaza umukandida wa FPR Inkotanyi. Aha bamwe kumwe n'abakada muri FPR

Abo mu muryango wa Paul Kagame muri ibi bikorwa byo kwiyamamaza, baba bagaragaza ibyishimo n'akanyamuneza

Abasheshe akanguhe ntibakangwa n'imisozi, barasindagira bakicumba akabando bakajya kwamamaza

Haba hari imyidagaduro n'imyiyerekano biryoheye ijisho

Abayobozi batandukanye nabo bacinya akadiho bigashyira kera



from UKWEZI.COM http://ift.tt/2uAxhXE
via IFTTT

No comments:

Post a Comment