Paul Kagame yahishuriye abanya Musanze icyatumye asubika umunsi wo kwiyamamazayo

Umukandida wa FPR Inkotanyi yatangarije abanya Musanze ko impamvu ejo ataje kwiyamamaza nk'uko byari bitenayije byatewe n'uko yari afite ikibazo cy'ijwi.

Ejo kuwa kuwa kabiri tariki ya 25/7/2017 nibwo umukandida wa FPR Inkotanyi Paul Kagame yari kujya kwiyamamaza mu turere twa Musanze/Nyabihu na Rubavu.

Gusa byaje gusubikwa bishyirwa kuri uyu wagatatu, akihagera yabwiye abanya Musanze ko impamvu ataje byatewe n'ikibazo cy'uburwayi kuko ijwi ritari rimeze neza.

Ati :”Ntabwo ari igitangaza kuba mwaje muri benshi abanya Musanze dusanzwe dufitanye igihango nabo bati :” inshuti yacu” ejo hashize nagombaga kuza hano ijwi ryange ryari ryabuze ariko narihase. Narihase ndavuga ngo ntabwo hashira iminsi ibiri ntaje kuvugana ninshuti zange.”

Paul Kagame usanzwe ari na Perezida w'u Rwanda yijeje abanya Musanze gukomeza kubagezaho itera mbere mu mampande zose.



from Makuruki.rw | Amakuru Asesenguye! http://ift.tt/2uB5gPx
via IFTTT

No comments:

Post a Comment