Nyanza: Abagororwa babiri barwanye umwe arapfa

Mu ijoro ryakeye rishyira kuri uyu wa Gatandatu, umugororwa witwa Minani Frodouard yarwanye na mugenzi we bari bafunganye muri gereza ya Nyanza, bimuviramo gukomereka ajyanwa kwa muganga ariko uyu munsi aza kwitaba Imana.

Umuvugizi w’urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa, SIP Sengabo Hilary yabwiye Umuseke ko aba bagororwa barwanye mu masaaha ya saa ine (22h00) z’ijoro.

Avuga ko uyu witabye Imana yari yakomereka cyane akaza kujyanwa mu bitaro bya Nyanza ariko aza gushiriyemo umwuka.

Ubuyobozi bwa RCS buvuga ko nta gikuba kigeze gicika muri iyi gereza ya Nyanza, bukavuga ko icyateye aba bagorwa gushyamirana no kurwana kiri gukorwaho iperereza.

UMUSEKE.RW



from UMUSEKE http://ift.tt/2v9JgO6

No comments:

Post a Comment