Clementine Uwase umunyarwandakazi uri guhatana mu irushanwa rya ‘Miss World Next Top Model 2017 ‘ avuga ko mu minsi ya mbere y’iri rushanwa babanje gupimwa ngo barebe imyitwarire n’uko buri wese abana n’abagenzi be. Aya marushanwa ari kubera muri Liban.
Uwase ahagarariye u Rwanda
Uwase yatangarije Umuseke ko bimwe mu byamutunguye muri iri rushanwa ari uburyo basuzumwe imyitwarire n’uko buri wese abana n’abagenzi be .
Uwase ati ” Nahagurutse mu Rwanda nerekeza i Beirut aho amarushanwa ari kubera kuwa 16 Nyakanga 2017 , nkihagera twabanje gutemberezwa ahantu hatandukanye ariko cyane ndagaruka ku kintu cyantunguye. Twajyanywe mu tubyiniro njye bibanza kuntangaza cyane nyuma nibwo naje kumenya ko twari turi mu igeragezwa rikomeye kuko hari n’abahise bamenyekana ko ari abasinzi.”
Muri iyi minsi ngo bari gukoreshwa imyitozo ngororamubiri cyane kugira ngo bamwe bagabanure ibiro, banakora imyitozo yo gutambuka imbere y’abantu.
Mu bahabwa amahirwe kuri Internet Uwase aracyari ku mwanya wa gatatu. Hazahembwa uwa mbere ufite amajwi menshi kuri Internet. Uwase ngo yizeye ko abanyarwanda nibakomeza kumushyigikira azagera no ku mwanya wa mbere.
Ni ubwa mbere u Rwanda ruhagarariwe muri iri rushanwa rimaze kuba inshuro 18 , uyu mwaka ryatangiye kuva tariki ya 14 Nyakaga rizasozwa kuwa 5 Kanama 2017.
Umwaka ushize iri rushanwa ryegukanywe n’uwitwa Verjiniq Jomes wo muri Malta, icyo gihe yari yakurikiwe n’umukobwa wo muri Morocco witwa Sara Ichara.
Uwase amaze imyaka ine amurika imideri, yitabiriye ibikorwa bitandukanye bishingiye ku mwuga akora, birimo Rwanda Super Model mu 2015 , Red Carpet Fashion Awards mu 2016 aho yatsindiye igihembo cya ‘ Best Female Popular Model’.
Yanamuritse imideri muri ‘Kigali Fashion Week 2017’ iheruka , Top model Africa 2016 muri Zimbabwe icyo gihe yabaye igisonga cya mbere cya Top Spokes Model (uzi kuraata imideli ye imbere y’imbaga).
Uwase ari mu irushanwa mpuzamahanga
Ririmo abakobwa bavuye mu bihugu binyuranye
Riri kubera Beirut muri Liban
Ushobora guha amahirwe Uwase muri iri rushanwa ukanze HANO
Robert KAYIHURA
UMUSEKE.RW
from UMUSEKE http://ift.tt/2ePYPEl
No comments:
Post a Comment