Dr Habineza naramuka atowe azafungura abafite kuva ku myaka 70 bose

Umukandida w’ishyaka Democratif Green Party of Rwanda, Dr Frank Habineza yatangaje ko natorerwa kuyobora u Rwanda azahita afungura imfungwa zose zifite kuva ku myaka 70 y’amavuko.

 

Yabitangaje ku wa Gatatu tariki ya 26 Nyakanga 2017 ubwo yiyamamarizaga i Gahanga mu karere ka Kicukiro, aho yakiriwe n’umuyobozi w’ako karere, Dr Nyirahabimana Jeanne.

Abaturage benshi cyane bari bateraniye kumva imigabo n’imigambi ye

Habineza ngo naramuka atowe azafasha abafite kuva ku myaka 70 bagifunze gufungurwa, kuko ngo n’ubundi usanga imyaka baba bafunze baba basa n’abarangije igihano.

 Ikindi ngo muri gereza usanga abantu buzuyemo bari kurya amafaranga ya Leta kandi nta musaruro batanga, nyamara ngo bashobora kujya hanze bakabaho mu buzima bwiza bw’amasaziro mu miryango yabo.

Ati “ Hari ikintu gishyashya turi buvuge uyu munsi. Tuzi ko hari abantu bakuze mu myaka bagifunze. Umuntu ufite imyaka 70, akaba amaze muri gereza imyaka ingahe, akaba agifunze. Twebwe tuzatanga imbabazi za Perezida wa Repubulika zo gufungura abantu bose bakuze basohoke muri gereza batahe, kuko n’ubundi uwo muntu niba ari igihano aba yarakibonye. Reka agende agire amasaziro meza abeho aho kugirango akomeze gupfira muri gereza.”

Umutekano wari urinzwe cyane

Akomoza ku bijyanye no gufunga kandi nk’uko akunze kubivuga hirya no hino aho yiyamamariza abasezeranya ko azafunga ibigo bihurizwamo urubyiruko rugaragaza imico ibangamiye Umuryango nyarwanda ngo bigororwe, cyangwa binyuzwamo mbere yo kwerekezwa ahandi bizwi nka Transit Center.

Dr Habineza yavuze ko azafunga n’icyo kwa Kabuga.

Abashyushyarugamba barimo babasusurutsa basetse

 Ati “Ibigo bimeze nka biriya byo kwa Kabuga tuzabifunga mu kwezi kwa Cyenda. Tuzaha ubushobozi polisi yacu y’u Rwanda, kuko abayirimo bose bize , tubongerere imbaraga bajye bakora akazi ka bo, ukekwaho icyaha bamufate bamukorere dosiye, umuntu ajye kuri pariki aburane, niba ari umwere atahe mu masaha 72. Ntabyo gufungira umuntu ahantu, amezi abiri atatu nta dosiye….”

 Aha iyo avuze gufunga ibyo bigo usanga urubyiruko n’abakuze bamuha amashyi, ugasanga ariyongereye ugereranyije n’ayo bamuhaye avuga ko azabaha amazi cyangwa ibindi.

Amashyi aruseho bongera kuyakoma iyo akomoje ku bya mituweli n’ubushobozi azayiha.

Dr Habineza avuga ko mituweli izanozwa abaturage bakunganirwa kuyibona, ufite ubushobozi bwo kwishyurira abantu runaka mbere akabikora bakaba bavuzwa aho gutegereza ko umuryango wose ubanza kwishyura.

Abaturage bari benshi ku buryo ab’inyuma batabashaga kureba ibiri kubera imbere

Uwishyuye kandi ngo ntabwo azategereza ko ukwezi gushira ngo abone kwivuza nkuko bisanze bikorwa, ngo uzajya yishyura azajya ahita yivuza bukeye bwaho.

Ku bijyanye n’imiti nabwo ngo bazajya bavurwa nk’abakoresha ubundi bwishingizi, kuko ngo usanga abivuriza kuri mituweli bahabwa imiti idahangana n’indwara ku buryo bukomeye, iyo miti yitwa generique. Abo ngo bazajya kandi bavurirwa mu mavuriro yose kugera ku makuru mu gihugu ndetse no hanze.

Ku bijyanye n’uburezi ngo azakora byinshi, ariko ngo igifaransa kizongera guhabwa agaciro ndetse no mu kazi, bikazatuma abize mu gifaransa baruhuka ipfunwe ngo baterwaga no kutiga mu Cyongereza usanga gikoreshwa cyane mu Rwanda kandi ngo itegeko Nshinga ryemera indimi zombi.

Dr Habineza arakomeza ibikorwa byo kwiyamamaza mu turere twa Ngororero na Kamonyi kuri uyu wa 27.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Ntakirutimana Deus@Bwiza.com



from bwiza http://ift.tt/2tLyEFA
via IFTTT

No comments:

Post a Comment