Magare yanikiye abanyakenya n'abagande azamura ibendera ry'u Rwanda mu Bufaransa

Umukinnyi w'imikino ngororamubiri w'umunyarwanda Magare Felecien yanikiye abakinnyi b'ibihangange kuri iki cyumweru mu gihugu cy'Ubufaransa yegukana irushanwa rya Marvejols Mende.

Uyu mukinnyi w'umunyarwanda usanzwe akinira mu gihugu cy'Ubutaliyani yasize abakinnyi benshi bakomeye barimo na John Lotiang ukomoka muri Kenya, wari wegukanye irushanwa riheruka.

JPEG - 50.6 kb
Magare yafashe umwanya wa mbere asize Umunyakenya n'umugande
JPEG - 287.9 kb
Iri rushanwa uyu munyarwanda yegukanye ryarimo abakinnyi barenga 3000

" Iri rushanwa rirakomeye cyane, kuba Magare abashije kuritsinda birantunguye ndetse birananshimisha cyane." Disi Dieudonne wafashije uyu musore kwitabira iri rushanwa.

" Muri 2016 ubwo bitwaraga neza muri Kigali Peace Marathon nari nabasezeranije ko nzabafasha we na Salome Nyirarukundo bakajya bitabira amarushanwa akomeye kuko nabonye ko bafite imbaraga."

" Uyu mwaka ntabwo byakunze ko Salome aboneka kuko aritegura imikino y'isi igiye kubera mu Bwongereza, ariko Magare yanshimishije cyane atsinda iri rushanwa, kuko riri mu marushanwa akomeye cyane, aho nta munyarwanda wundi mu baryitabiriye wigeze aritsinda mbere."

JPEG - 51.7 kb
Magare Felecien yiruka mu Bufaransa kuri iki cyumweru

Disi Dieudonne na Mathias Ntawulikuri bari mu bakinnyi bakomeye bakinnye iyi semi marathon ya Marjevols-Mende ariko bose nta n'umwe wayitwaye.

Iyi Semi marathon ya Marvejols Mende yatangiye gukinwa mu w'i 1972. Mu myaka ya vuba ikaba yarakunzwe kwiharirwa n'abakinnyi bakomoka muri Kenya na Ethiopia.

PNG - 56.8 kb
Magare abaye umukinnyi wa 2 wegukanye irushanwa akoresheje ibihe bito kurusha abandi, nyuma ya Luka Kanda waryegukanye muri 2011

Magare Felecien yabwiye RuhagoYacu ko yari amaze iminsi yitegura neza, kandi yari abizi ko agiye guhura n'abakinnyi b'ibihangange ku isi, kuko iri rushanwa rihemba amafaranga menshi cyane, usanga haba hajemo abakinnyi bakomeye.

" Nafashijwe n'uko harimo imisozi, nari maze iminsi mfite imbaraga kandi nitegura neza cyane. Nafashe icyemezo ndagenda, ku bw'amahirwe mbona njyeze aho basoreza ndi ku mwanya wa mbere, ndishimye cyane."Magare Felecien.

JPEG - 80.8 kb
Uko abakinnyi bakurikiranye

Uyu musore w'umunyarwanda akaba yakoresheje 1h11' mu gihe umunyakenya John Lotiang waje ku mwanya wa 2, yakoresheje 1h12'05", Chepkorom Ezechiel w'umugande aza ku mwanya wa 3 akoresheje 1h12'24".

Iyi Semi Marathon ya Marjevols-Mende ifite umwihariko kuko ari km 22,400 mu gihe izindi semi marathon zigira Km 21.097.

Disi Dieudonne ni we munyarwanda ufite agahigo ko kwiruka ibihe bito muri 1/2 cya Marathon aho yakoresheje iminota 59:32.



from Sports | WebRwanda.com http://ift.tt/2vyV7D5
via IFTTT

No comments:

Post a Comment