Frank Habineza yasabye Bikiramariya ubushobozi bwo kugeza kaburimbo ku butaka butagatifu

Umukandida w'ishyaka riharanira Demukarasi no Kurengera ibidukikije mu Rwanda, Dr Frank Habineza, yageze mu Murenge wa Kibeho benshi bita ku butaka butagatifu abonye ivumbi rihari bituma asaba Bikiramariya wabonekeye abantu i Kibeho kumuha ubushobozi akazahageza umuhanda wa kaburimbo uhuza akarere ka Huye n'imirenge ya Kibeho, Munini, Muganza, Kivu na Nyabimata y'akarere ka Nyaruguru.

Ibi Dr. Habineza wiyamamariza kuyobora u Rwanda yabivuze kuri uyu wa 23 Nyakanga 2017, ubwo yari akomereje ibikorwa bye byo kwiyamamaza mu Murenge wa Kibeho mu karere ka Nyaruguru, mu Ntara y'Amajyepfo.

Muri uyu murenge, hari igice kinini Kiliziya gatulika ifata nk'ahantu hatagatifu bitewe n'abantu babonekewe na Bikiramaliya bari kuri ubwo butaka ndetse iyo uhatembereye uhasanga ibintu nyaburanga bigaragaza ko ari ahantu hadasanzwe ku myemerere ya Kiliziya gatulika dore ko ngo hari n'isoko y'amazi y'umugisha.

Habineza yavuze ko umwihariko afitiye akarere ka Nyaruguru by'umwihariko i Kibeho ari ukububakira umuhanda wa kaburimbo uhuza ako Karere n'akarere ka Huye ndetse ugakomeza ukagera mu mirenge ya Munini, Muganza, Kivu na Nyabimata yo muri Nyaruguru.

Yagize ati: “Tugeze hano twavuze ko tutagomba guhagarara tutageze hariya hantu, aho Bikiramaliya yabonekeye abantu, twagezeyo twahabonye kandi twizeye ko yaduhaye umugisha kuko namwe yabahaye umugisha, natwe twawubonye.”

...... “Tuza twavuye i Huye uyu muhanda twabonye wuzuyemo ivumbi, twanakomeje iriya imbere dusanga nta kaburimbo ihari, duhita tuvuga tuti ko bano bantu Bikiramaliya yabahaye umugisha, hano hantu haza abantu bavuye ku isi yose buri mwaka kugirango babone umugisha, kubera iki bibagiwe kubaha kaburimbo? Twahise dusaba Nyinawajambo tuti uduhe ubushobozi bano bantu babone kaburimbo, barayikeneye!”

Yakomeje yizeza abatuye muri aka Karere ko nibamutora umuhanda wa kaburimbo uzabageraho vuba. Ati: ‘Turabizeza ko tuzabagezaho gahunda yo kugirango mubone umuhanda wa kaburimbo ibageza aho uyu muhanda ugera hose kugirango mugire imihahiranire myiza ndetse n'iterambere kuko iyo hari umuhanda mwiza n'ibindi bikorwa by'iterambere biraza. Umwaka utaha ugomba kurangira kaburimbo yaruzuye hano.”

Yavuze kandi ko azabafasha kubaka ibikorwa remezo bifasha abantu baturuka imihanda yose baje kureba i Kibeho. Ibyo bikorwa birimo kubafasha kubagezaho abashoramari bazubaka hoteli z'icyitegererezo zizajya zicumbikira abaje ku butaka butagatifu bw'i Kibeho.

Ati: “Twabonye hari hoteli twavuga ko iciriritse kandi tuzi yuko mubona abantu benshi cyane, bivuga yuko hano hantu uretse kuba hari umugisha, ni ahantu hagomba no gutera imbere mu bukerarugendo, bivuze ko mukeneye ibikorwa remezo bigendanye n'ubukerarugendo turabizeza yuko mu mwaka utaha nyuma yo kububakira kaburimbo tuzashishikariza n'abashoramari kuza kuhubaka amahoteli n'ibindi bikorwa remezo bizatuma abakerarugendo barushaho kuza hano.”

Habineza yavuze ko nubwo inzego za Kiliziya gatulika ku isi zemera i Kibeho nk'ahantu hatagatifu, ngo hakenewe izindi mbaraga zo kuhamenyekanisha ku rwego rw'isi, akavuga ko azabikora binyuze muri UNESCO.

Yabasezeranyije ko yiteguye gukoresha inzira y'ibiganiro akabasha kuzahura umubano w'u Rwanda n'u Burundi utifashe neza muri iyi minsi bigatuma imihahiranire itagenda neza hagati y'ibihugu byombi.

Abaturage baganiriye na Makuruki bavuze ko i Kibeho bakeneye umuhanda kandi bemeza ko kuba umubano w'u Rwanda n'u Burundi utifashe neza bibagiraho ingaruka zikomoka ku mihahiranire itagenda neza.

Umusaza witwa Higiro Augustin yagize ati: “Imigabo n'imigambi twayakiriye neza cyane, ibyo avuga ni ibyungura amajyambere, ikintu tubabaye ni uwo muhanda arimo kuvuga wa kaburimbo hano, …Nta munyarwanda ujya mu Burundi ariko twebwe abarundi baraza tukabihorera, uwo mubano ugarutse byaba ari umutekano mwiza twakomeza gusabana nkuko twasabanaga na mbere.”

Tuyisenge Jean Nepo ukomoka i Rubavu ariko agakorera mu murenge wa Kibeho we yagize ati: “Uyu muhanda ni ingenzi kuko aha hantu ndakeka hari mu hantu hamenyekanisha u Rwanda cyane mu mahanga, ntaragera hano numvaga kugera hano ari ibintu by'igitangaza, aha nahagiriraga amatsiko kurusha i Kigali, ubwo rero naje gutungurwa nuko narenze i Butare nkasanga ni mu gitaka, njye numvaga ari ahantu h'igitangaza kuko numvaga ahantu hatagatifu hataba ivumbi.”

Tuyisenge yavuze ko umubano w'u Rwanda n'u Burundi ukeneye kuzahurwa kuko bigira ingaruka ku bacuruzi bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka. Ati: “Abarundi baraza ariko abanyarwanda kujyayo bajyayo bikandagira, ubwo rero kugarura uwo mubano nacyo ni ikintu cyiza ku baturage b'i Nyaruguru.

Kri uyu wa 24 Nyakanga, habineza azakomereza ibikorwa bye byo kwiyamamaza mu Karere ka Bugesera mu Ntara y'iburasirazuba.







from Makuruki.rw | Amakuru Asesenguye! http://ift.tt/2upOOBv
via IFTTT

No comments:

Post a Comment