Fashion Consultant Cooperation isanzwe itegura Kigali Fashion Week yiyongereye mu bari gutegura Iserukiramucyo “Mercedes Benz African Fashion Festival (MBAFF)” riteganyijwe kuba hagati y’itariki 28-30 Nyakanga 2017 i Accra muri Ghana.
Daniel Ndayishimiye umwe mu bayobozi ba ‘Fashion Consultant Cooperation’ yabwiye Umuseke ko bamaze kunoza umushinga wo gutegura iri serukiramuco ry’imyambarire “MBAFF “.
Ndayishimiye avuga ko aya ari andi mahirwe yo kumenyekanisha gahunda y’ibikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda) mu bijyanye n’ubudozi n’imyambarire kugira ngo bigere ku rundi rwego.
Ati “Turi kugerageza ngo turebe ko twamenyekanisha u Rwanda mu bice bitandukanye by’Isi, tugatwara abahanga imideli bacu kugira ngo nabo babashe kwerekana ibihangano byabo. Ni kubw’iyo mpamvu twamaze gusinya amasezerano n’abategura iri serukiramuco mu by’imyambarire ryiswe ‘Mercedes Benz African Fashion Festival’ ribera mu gihugu cya Ghana.”
Ndayishimiye avuga ko aya masezerano yabaye ku mpande zombi yanafunguriye amarembo umwe mubahanga imideri (fashion designer) witwa Olivier Niyitanga uzwi ku izina rya ‘Tanga’ nawe wamaze kwemezwa nk’umwe mubazamurika imyenda ye muri iri serurikarumuco ry’imyambarire.
Niyitanga nawe avuga ko ari amahirwe yagize ndetse ngo yiteguye kuzahagararira neza igihugu cye cy’u Rwanda.
Yatubwiye ko ubusanzwe “kumurika imideri muri iri serukiramuco bisaba kwishyura ariko kuko hari ubufatanye bwiza abaritegura bagiranye n’abategura ‘Kigali Fashion Week’ byamuhesheje amahirwe yo kuzamurikamo imideri ye ku buntu.”
Ati “Ntekereza kandi ko n’ikindi cyatumye mbona ayo mahirwe ari ukubera umwihariko uri mu myambaro mpanga.”
Tanga azamurika imideri ye muri iri serukiramuco.
Uyu muhanzi kandi avuga ko yahisemo kuzamurika imyenda ye ku munsi wa mbere kugira ngo bizamworohere gushaka uko yamenyana n’abazaba bitabiriye iri serukiramuco.
Uyu mwaka biteganyijwe ko muri iri serukiramuco ry’imideri ribera muri Ghana hazamurikamo abahanga imideri batandakunya nka Hiiru Saturu, Issa Sorogo, Yale Woody, Cee Ami, Dona Pen, Melanie Crane n’abandi bakomeye.
Ni ku nshuro ya kane iri serukiramuco ryitirirwa umuterankunga waryo mukuru uruganda rw’imodoka ‘Mercedes Benz’ rigiye kuba.
Robert KAYIHURA
UMUSEKE.RW
from UMUSEKE http://ift.tt/2h5dlbZ
No comments:
Post a Comment