Everton itsinze Gor Mahia, Jacques Tuyisenge yandika amateka yo gutsinda igitego ikipe yo mu Bwongereza

Umukino wa gicuti wahuzaga ikipe ya Everton na Gor Mahia yo muri Kenya Watergate Dar es Salaam muri Tanzania urangiye ku ntsinzi ya Everton y'ibitego 2-1. Igitego kimwe rukumbi cya Gor Mahia cyatsinzwe na Jacques Tuyisenge.

Ni umupira watangiye ikipe ya Everton irusha Gor Mahia cyane cyane ubusatirizi bwayo bwari buyobowe na Rooney. Ku ruhande rwa Gor Mahia abanyarwanda Meddie Kagere na Jacques Tuyisenge ni bamwe mu babanje mu kibuga.

Abarwanda bakinira Gor Mahia, Migi, Jacques Tuyisenge na Kagere Meddie babonye amahirwe yo gukina uyu mukino n'ubwo Migi yinjiye mu kibuga asimbuye.

Ni umupira watangiye ikipe ya Everton irusha Gor Mahia cyane cyane ubusatirizi bwayo bwari buyobowe na Rooney. Ku ruhande rwa Gor Mahia abanyarwanda Meddie Kagere na Jacques Tuyisenge ni bamwe mu babanje mu kibuga.

Ku munota wa 34 Rooney yaboneye Everton igitego cya mbere ku mupira yatereye inyuma y'urubuga rwa mahina.

Nyuma y'iminota 2 gusa Jacques Tuyisenge yishyuye igitego ku mupira wari uturutse muri koruneri, maze amakipe yombi ajya mu kiruhuko ari 1-1.

Igice cya kabiri cyatangiye ikipe ya Everton ikora impinduka ikuramo abakinnyi bose babanjemo maze hinjiramo Hewelt, Pennington, Baines, Keane, Gueye, Besic, Mirallas, Barry, Calvert-Lewin, Davies, Dowell.

Iyi kipe yakomeje gusatira cyane Gor Mahia ariko bagerageza kwitwara neza kugeza ku munota wa 81 Everton ibona igitego cya kabiri.

Migi yinjiye mu kibuga ku munota wa 61 asimbuye Otieno.

Everton yakomeje gusatira cyane ishaka ibindi bitego ariko biranga maze umukino urangira ari 2-1.

Dore 11 babanjemo ku mpande zombi

Gor Mahia: Boniface Oluoch, Godfrey Walusimbi, Musa Mohammed, Haron Shakava, Karim Niziyimana, Ernest Wendo, Kenneth Muguna, George Odhiambo, Meddie Kagere, Jacques Tuyisenge, Boniface Omondi.

Everton:Stekelenburg, Kenny, Williams, Jagielka, Connolly, Schneiderlin, McCarthy, Klaassen, Lennon, Lookman, Rooney



from Makuruki.rw | Amakuru Asesenguye! http://ift.tt/2uj0199
via IFTTT

No comments:

Post a Comment