Abikorera b'Iburasirazuba bujuje Hoteli y'inyenyeri enye (Amafoto) #Rwanda via @kigalitoday

JPEG - 164.2 kb
EPIC Hotel izuzura itwaye miliyari 17RWf

Iyo Hoteli yubatse mu Karere ka Nyagatatare, ntiruzura neza kuko bakiri mu mirimo yanyuma ariko ku gice cyarangiye yatangiye gutangaza serivizi zirimo resitora n'amacumbi.

Niyuzura neza, izaba itwaye miliyoni 20 z'amadorali y'Amerika, zikabakaba muri miliyari 17RWf.

Ayo mafaranga yose yaturutse mu bikorera bo mu turere tugize Intara y'Iburasirazuba hiyongereyeho Banki y'u Rwanda Itsura Amajyambere (BDR) n'Ikigo cy'ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB).

Abo bose bishyize hamwe bashinga sosiyete y'ubucuruzi yitwa EPIC (Eastern Province Investment Corporation). Umuganane umwe muri iyo sosiyete ni ibihumbi 100RWf.

Ku itariki ya 20 Nyakanga 2017, abanyamigabane ba EPIC basuye Hoteli yabo kugira ngo barebe aho igeze.

JPEG - 153 kb
EPIC Hotel ifite ibyumba 78 birimo n'icy'umukuru w'igihugu

Ntazinda Augustin, umuyobozi w'inama y'ubutegetsi ya EPIC avuga ko aho bageze hashimishije kandi bitanga icyizere ko amafaranga batanze atabaye impfabusa.

Avuga ko iyi Hotel ifitiye abaturage ba Nyagatare akamaro kuko ibiribwa n'ibinyobwa izacuruza bizajya biva muri bo.

Agira ati “Harabura iminsi mike Hotel igatangira gutanga serivise zose, abashoyemo imigabane bitegure inyungu vuba aha. Ibi ntawakabigezeho wenyine uretse ubufatanye kandi murabona ko butugejeje ku gikorwa kinini.”

JPEG - 199.5 kb
EPIC Hotel yubatswe n'abikorera bo mu Ntara y'Iburasirazuba

Judith Kazaire, Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba ashimira imyumvire y'abaturage yazamutse bakumva ko bafite uruhare mu iterambere ryabo n'igihugu muri rusange.

Agira ati “Ubuyobozi bwiza bwatumye imyumvire y'abaturage izamuka. Turashima ko Abanyarwanda bamaze kumenya ko aribo maboko y'igihugu cyabo bafite n'uruhare mu iterambere.”

EPIC Hotel igiye gutahwa, yatangiye kubakwa mu mwaka wa 2012. Yubatse ku buso bwa Hegitari enye. Ifite ibyumba 78 birimo icy'umukuru w'igihugu.




from KigaliToday | WebRwanda.com http://ift.tt/2ui3Aff
via IFTTT

1 comment:

  1. Very informative and impressive post you have written, this is quite interesting and i have went through it completely, an upgraded information is shared, keep sharing such valuable information. Djakovo Katedrala

    ReplyDelete