Kenya igiye kwakira irushanwa ry’igikombe cya CECAFA Challenge Cup

Inama y’Asosiyasiyo y’umupira w’Amaguru muri Afurika y’Uburasirazuba (CECAFA) yemeje Kenya nk’igihugu kizakira iri rushanwa riri gutegurwa mu minsi iri imbere ryiswe Cecafa Challenge Cup.

Ni nyuma y’imyaka 2 Kenya isabye ko yakwakira iri rushanwa nyuma y’uko ribereye mu gihugu cya Ethiopia.

Inama nshingwabikorwa ya CECAFA iherutse kubera i Khartoum muri Sudani yanemeje ko Kenya ari igihugu kibereye kwakira iri rushanwa bikaba binateganyijwe ko ishobora kwakira irushanwa ry’igikombe cy’ibihugu byo ku mugabane w’Afurika, CHAN riteganyijwe guhera mu kwa Mbere 2018.

Ikinyamakuru the goal.com kivuga ko CECAFA Senior Challenge Cup, izahuza amakipe y’ibihugu 13 bigize umuryango ikaba iteganyijwe mu Gushyingo n’Ukuboza 2017.

Mu Kuboza 2015 kandi, ni bwo Uganda yatwaye igikombe itsinze u Rwanda 1-0 kuri Finali, mu mukino wari wabereye Addis Abeba muri Ethiopia.

Iyi nama kandi yanarebeye hamwe uburyo u Rwanda n’u Burundi byazakira irushwanwa ry’abagore batarengeje imyaka 17 na ryo rikaba riteganyijwe mu mpera z’uyu mwaka.

Kanda hano ubone amakuru yihuse kandi ku gihe kuri Facebook no kuri twitter ku gihe kuri Facebook no kuri twitter

Nsengimana@Bwiza.com

 



from bwiza http://ift.tt/2wZTgLX
via IFTTT

No comments:

Post a Comment