Ikipe ya IPRC South yagombaga guhagararira u Rwanda mu marushanwa ya Zone 5 ya Basketball yasezeye muri ayo marushanwa, nyuma yo gutegerwa imodoka, ariko andi makipe bagombaga kujyana yo akaba yategewe indege na Minisiteri ya siporo n’umuco(Minispoc).
Ayategewe indege ni Patriots BBC na APR Women BBC. Ikipe IPRC south BBC yo yategewe imodoka ya sosiyete ya Volcano Express.
Amakuru agera kuri Bwiza.com, ni uko ngo Minispoc yategeye indege abakinnyi 15 ba buri kipe.Aya marushanwa azabera i Kampala hagatu ya tariki 1-7 Ukwakira 2017.
Iyi kipe yavuze ko impamvu itazitabira aya marushanwa ari ubusumbane bwagaragajwe.
Iti “Twese tugiye guhagararira igihugu,twari dukwiye gufatwa kimwe twese,ntabwo twakwitabira irushanwa muri ubu buryo,ntabwo bikwiye. ”
Iyi nkuru turacyayikurikirana….
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ntakirutimana Deus/Bwiza.com
from bwiza http://ift.tt/2k8rnv6
via IFTTT
No comments:
Post a Comment