Dore uburyo bwiza bwagufasha kwiga gusoma Bibiliya uko bikwiye

Abantu benshi bakunze kugira ikibazo cyo kubura akanya ko gusoma Bibiliya ndetse ugasanga bafite umuhati ariko kubishyira mu bikorwa bigakomeza kuba ingorabahizi.

Ni muri urwo rwego hari uburyo bwiza bwo gusoma bibiliya neza kandi uko bikwiye mu gihe ufite uwo muhati.

Ijambo ry’Imana mu Migani 8:17 havuga ngo Nkunda abankunda kandi abanshakana umwete bazambona.

Dore uburyo bwagufasha gusoma Bibiliya neza

Gusomera hamwe n’abandi

Ubu ni bwo buryo bwa mbere bushobora gufasha umuntu kubasha kujya asoma Bibiliya ndetse akanasobanukirwa ibyo arimo kuko bituma yumva abihugiyeho ndetse bakanahana gahunda ndakuka yo guhura bakiga.

Ubu buryo kandi bufasha cyane abantu guhugurana ku ijambo ry’Imana ndetse no kwiga ibintu byinshi kandi mu gihe gito.

Kwishyiriraho indangagihe (Holaire)

Ni byiza gushyiraho indangagihe yo kwiga ijambo ry’Imana kuko bituma mu mirimo yawe ya buri munsi n’iyo gahunda iba irimo.

Ni byiza rero gupanga amasaha yo gukora ibintu runaka mu buzima bwa buri munsi ariko n’umwanya wo kwiga Bibiliya ukaboneka kabone n’ubwo waba ari wo mugufi mu byo wapangiye byose.

Gukoresha Smart phone

Abantu bafite telefone zigezweho na bo bagirwa inama yo kuzibyaza umusaruro mu buryo bwo kwiga ijambo ry’Imana kuko bibafasha kugira gahunda yo kurebamo uko umutima uteye.

Aha telefone zifasha abafitemo bibiliya kuyisoma aho bari hose ndetse igihe cyose babonye akanya.

Kujya mu materaniro

Hari abantu bibwira ko umunsi umwe mu cyumweru wo guterana abantu bagahugurana ku ijambo ry’Imana ari munini.

Nyamara, baba bibeshya kuko bahungukira byinshi birimo n’umurongo w’uburyo umuntu yakwitwara mu gihe asenga, ndetse no mu mibanire.

Mu materaniro rero na ho umuntu ashobora kuhigira muri Bibiliya mu gihe uwagiye yo yitwaje agakaramo n’agapapuro akajya yandika imirongo yatanzwe n’umwigisha ubundi akaza kuyisubiramo yitonze.

Ni ngombwa kuyoborwa na Bibiliya kuko muri yo habasha kuboneka ibitunga roho z’abantu ariko na none hakanabonekamo inzira zikwiye zo kubasha kwibeshaho no gutera imbere mu buryo bw’umubiri.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Nsengimana@Bwiza.com

 



from bwiza http://ift.tt/2x1km5o
via IFTTT

No comments:

Post a Comment