Bujumbura: Radiyo CCIB FM+ yahagaritswe kubera kunenga Leta

Umuyobozi w’imwe muri Radiyo mbarwa zigenga mu gihugu cy’u Burundi, ku wa Gatanu tariki ya 29 Nzeri 2017, yatangaje ko Radiyo CCIB FM + yahagarikiwe ibiganiro ku mpamvu z’uko yahitishije amajwi anegura Leta.

Ni nyuma y’aho mu nkambi ya Kamanyola ,mu burasirazuba bwa Republika Iharanira Demokrasi ya Congo ,habereye ubwicanyi bwibasiye impunzi z’Abarundi ,bukozwe n’Ingabo za Congo kuri uyu wa 15 Nzeri 2017.

Iyi Radiyo rero ikaba yarahagurutse ,ikifatira mu gahanga Reta y’u Burundi ,ivuga ko bibabaje kubona igihugu gipfusha abaturage bacyo bagera ku 36 bakahasiga ubuzima ,abandi basaga 100 bagakomereka ,ariko Reta yakabaye igira icyo ibivugaho ikaruca ikarumira.

APF dukesha iyi nkuru kandi,ikomeza ivuga ko Bwana Eddy Nininahazwe ,umuyobozi akaba n’umwanditsi mukuru w’iyi Radiyo yatangarije iki kimenyeshamakuru ati “Inkuru y’ubwanditsi yacu yagaye bikomeye ukwicecera kwa Guverinoma nyuma y’aho habereye ubwicanyi bwibasiye impunzi z’Abarundi”.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Inama y’Igihugu y’Itangazamakuru mu Burundi ,harimo ko ibyakozwe n’iki kinyamakuru ari “Ibintu bihabanye n’amahame agenga umwuga w’itangazamakuru ,bityo iyi Radiyo ikaba yahawe ibihano byo kuba ihagaritse biganiro byayo amazi 3 uhereye kuri uyu wa   02 Ukwakira 2017.

Abategetsi mu guverinoma y’u Burundi birinze kugira icyo batangaza ku bwicanyi bwakorewe impunzi z’Abarundi muri Congo , uretse amagambo atatu gusa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi ,Bwana Aime Willy Nyamitwe yanditse ku rukuta rwe rwa Twitter agira ati :“Hakenewe Ubusobanuro yonyine kuri iyi ngingo.

Bwana Eddy Nininahazwe yavuze ko nta tegeko na rimwe Radiyo ayobora yishe. Yagize ati “Turashinjwa kuba twarabogamye mu nkuru yacu ,ni nacyo kidutangaza twe ,ku mpamvu z’uko ubwanditsi bwacu n’umurongo tugenderaho ,byagaragazaga aho duhagaze ku ngingo yavugwagaho , kandi kuba ari uko twabyumvaga biremewe ,tugendeye ku mahame n’amategeko agenga umwuga w’itangazamakuru tugenderaho”.

Igihugu cy’u Burundi nk’uko AFP ikomeza ibivuga,ngo buri mu icuraburindi guhera mu mwaka wa 2015 ,ubwo umukuru w’igihugu cy’u Burundi ,Petero Nkurunziza yashakaga kwiyamamariza manda ya 3 ,itaravugwagaho rumwe n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe.

Umuryango mpuzamahanga uratangaza ko kugeza ubu ibibazo byo mu Burundi bimaze guhitana hagati y’abaturage 500 na 2000, mu gihe abasaga 450.000 bamaze guta izabo ,bagahungira mu bihugu bitandukanye bituranye n’u Burundi birimo na Congo.

Reporters Without Borders ,wa muryango uharanira uburenganzira bw’abanyamakuru ku isi ugaragaza  Perezida Petero Nkurunziza , nk’umuntu ubangamiye itangazamakuru ku buryo bukomeye.

Ibi uyu muryango ukaba ubihera ku kuba nyuma y’ibyabaye muri iki gihugu ,ubutegetsi bw’u Burundi bwaradukiriya amazu akorerwamo na zimwe mu ma Radiyo yigengaga ,bugakongeza ,bamwe bagahunga abandi bagatabwa muri yombi,harimo n’abagiye baburirwa irengero ; urugero ni Jean Bigirimana wakoreraga Igitangazamakuru Iwacu gikorera mu Burundi ,waje kuburirwa irengero ,ku wa 22 Nyakanga 2016,kugeza magingo aya akaba nta gakuru k’aho aherereye .

Inkuru y’ifungwa ry’ibitangazamakuru kandi mu karere ka Afrika y’iburasirazuba ziranavugwa mu gihugu cya Tanzania ,aho ku munsi w’ejo ikinyamakuru Raia Mwema cyahagariswe amazi 3 , nk’uko itangazo rigenewe abanyamakuru ryatanzwe n’inzego zibishinzwe muri Tanzania ribigaragagaza.

Iki kinyamakuru cyo muri Tanzania cyo bivugwa ko cyanditse ko Perezida wa Tanzania ubutegetsi bwamunaniye ,kinongeraho no kumuhimbira amagambo John Pombe Magufuli atigeze avuga.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Eugene Marshall David / Bwiza.com



from bwiza http://ift.tt/2fZko32
via IFTTT

No comments:

Post a Comment