Gasabo: bahawe amazu agezweho babwirwa ko ariyo Zahabu yabo

Mu murenge wa Gikomero mu karere ka Gasabo abaturage bari batuye mu manegeka bahawe amazu agezweho basabwa kuyafata nka Zabahu yabo.

Muri uyu murenge wakorewemo umuganda w'ukwezi na bamwe mu bayobozi bakuru b'igihugu n'Ingabo na Polisi by' u Rwanda habayeho n'igikorwa cyo gusura amazu yubakiwe abaturage bari batuye mu manegeka mu mujyi wa Kigali.

Ni imiryango 64 yahawe aya mazu agezweho afite ibyangombwa byose by'umuturage. Abaturage bahawe aya mazu biganjemo abatishoboye ndetse n'abageze mu zabukuru bashimiye ko bahawe aya mazu.

Mukamusoni Ranguida umukecuru uvuga ko afiye imyaka ijana aganira na Makuruki yagaragaje amarangamutima we agira ati:” nabishimye uyu mubyeyi wacu ndamushimira aha hantu batuzanye ni heza naringiye gupfa ntabonye ibyiza ariko gitifu yaje ati ngwino tujye kuguha inzura bakubakiye. Nanezerewe ndishimye nshimiye umukuru wacu Kagame nishimye cyane rwose ndanezerewe.”

Ereda Mukamasabo nawe ni umukecuru usheshe akanguhe we avuga ko atibuka imyaka afite nawe mu marangamutima we yagize ati :”Nishimye iki gihugu gikomeze kigire amahoro kuko kita kubakecuru mwabana mwe ibintu nibyiza badushajijishije neza Kagame Imana izamuhe umugisha nawe Imana izamuhe gusaza neza muhaye impundu aratugoboka muri byose.”

Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu Francis Kaboneka wari umushyitsi mukuru mu ijambo yagejeje ku baturage bari bitabiriye uyu muganda yababwiye ko Perezida Kagame abasuhuza kandi ko yari yiteguye kuza kubasura ariko akagira akandi kazi kihutirwa.

Yabasabye ariko gufata neza aya mazu bakayafata nka zahabu yabo ati :”Ahangaha hamaze kuzura amazu hari ayandi agiye kuhubakwa ariko nsabe abamaze kuyabona ariya mazu bazayafate neza bayafate nka zahabu yabo babonye izabafasha kubabera umusingi wo kubakiraho batera indi ntambwe berekumva ngo ni amazu ya leta ni amazu y'akarere oya ni amazu yabo.”

Muri uyu muganda kandi batangije igikorwa cyo gutera ibiti byiganjemo iby'imbuto bivangwa n'imyaka. Minisiri Kaboneka yababwiye ko bakwiye gutera ibinti imisozi ntikomeze kwambara ubusa kuko bizabafasha.



from Makuruki.rw | Amakuru Asesenguye! http://ift.tt/2yNeABI
via IFTTT

No comments:

Post a Comment