Nakinnye iby’abana mfite imyaka 6, nsambana n’umuhungu mama aramfata arankubita none narahuzwe- Nkore iki?

Abo kuri iki kinyamakuru muraho neza, nkuko njya mbona n’abandi badashyiraho amazina nanjye sinifuje kuritangaza ariko ntibibabuze kumpa inama mbasaba.

Mu by’ukuri mfite imyaka 27, ndi umukobwa ushakishwa ni ko bamwe bajya babyira, abasore baraza bakantereta pe, hari n’abansaba kubasura nkabasura bakifuza ko turyamana ariko nakwibuka ibyo nakorewe na mama ubwo nari mfite imyaka 6, nkahita numva mpindutse muri njye, ahubwo nkahava na wa musore nasuye dushwanye bidasanzwe.

Rwose numva imibonano mpuzabitsina ntazi icyo aricyo, kuko niyo umuntu ayivuze mba numva ambabarije umutima. Basomyi ba bwiza.com, ubwo nari mfite imyaka 6, umwana twirirwanaga turi no mu kigero kimwe, twakinnye iby’abana, turaryamana ariko nyine by’abana, kuko sinahamya ko ibyo twakoraga twari tuzi nuko bikorwa, iyo nshuro niyo yambayeho mu buzima, navuga ko nakoze icyaha cyo gusambana.

Uwo munsi abandi bana baradufashe, bahita babibwira mama, yarankubise, arankubita, arandeka ku buryo na nyuma yaho yabyibukaga akongera akankubita, kuva icyo gihe cyose, aho nagiye niga, aho nagiye mba hose nta muntu nigeze nkundira ngo turyamane.

Ikibazo mfite, ubu mfite umusore dukundana cyane, turashaka kubana vuba, ariko iki kibazo cyo gutinya imibonano ndagifite, kuko niyo umuntu atangiye kunkorakora mpita numva ntaye ubwenge, nkumva aho kwishima no nku kunkomeretsa, ubu rero ndibaza, nzakora iki kugirango igihe kizagere wenda hari icyahindutse, mungire inama. Murakoze!

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

@Bwiza.com

 

 



from bwiza http://ift.tt/2kbMH31
via IFTTT

No comments:

Post a Comment