Congo Kinshasa: Indege ya gisirikare yahanutse ihitana 10  

 

Abashinzwe ikibuga cy’indege cya Ndjili kiri i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo batangaje ko hahanutse indege ya gisirikare yari irimo abantu 10 bagahita bapfa.

Iyo ndege yahanutse  kubera ko byari byanze ko ihaguruka neza iva ku kibuga cy’indege cya N’djili, ihanuka ahitwa i Nsele nkuko BBC yabitangaje.

Ntibizwi neza niba hari abantu yaba yagwiriye bari hasi, cyangwa yaba hari abandi yaba yahitanye cyangwa yakomerekeje.

Umuyobozi w’ikibuga cy’indege cya Kinshasa avuga ko iyo ndege yari mu bwoko bw’izikorera imizigo.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Ntakirutimana Deus/Bwiza.com



from bwiza http://ift.tt/2x4Fenx
via IFTTT

No comments:

Post a Comment