APR FC itangiye shampiyona itsindwa Police FC yandagarizwa I Rubavu

Shampiyona y'u Rwanda yatangiye kuri uyu wa gatandatu tariki ya 30 Nzari 2017 APR FC yayitangiye itsinda ikipe ya Sunrise naho Police FC yandagarizwa I Rubavu na Etincelles ibitego 3 kuri kimwe.

Ku munota wa 46 nibwo APR FC yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Hakizimana Muhadjir APR FC yari yakomeje gushaka intsinzi byayihaye ingufu zo gushimangira intsinzi bituma ku munota wa 78 Mushimiyimana Regis wa Sunrise yitsinda igitego cya 2.

Umukino warangiye gutyo ku ntsinzi ya APR FC ikipe y'ingabo z'igihugu , gusa indi kipe y'abashinzwe umutekano Police FC yo ntiyahiriwe n'intangiriro za shampiyona kuko itsindiwe I Rubavu na Etincelles FC ibitego 3 kuri kimwe.

Indi mikino yabaye kuri uyu munsi wa mbere wa shampiyona ikipe ya Gicumbi FC yatunguranye itsinda Espoir FC ibitego 2 kuri kimwe naho Mukura itsinda Kirehe FC igitego kimwe ku busa.

Ejo ku cyumweru hateganyijwe n'indi mikino aho ikipe ya Rayon Sports izakira AS Kigali, Miroplast ikina na Marines Bugesera yakire Amagaju FC naho SC Kiyovu vs FC ikine na Musanze



from Makuruki.rw | Amakuru Asesenguye! http://ift.tt/2wptr3q
via IFTTT

No comments:

Post a Comment