Ntidusaba ko abagore bemererwa kuvanamo inda, ahubwo ko ababyemerewe boroherezwa-HDI

Umuryango urengera ubuzima mu Rwanda, HDI, urasaba inzego zibishinzwe zirimo Leta y’u Rwanda korohereza abagore n’abakobwa bemerewe gukurirwamo inda kuko ngo usanga hakiri imbogamizi zikomeye ku babyemerewe.

Ibi bigarukwaho na Sengoga Christopher, ushinzwe uburenganzira bwa muntu muri HDI(Health Development Initiative).

Zimwe mu mbogamizi zigarukwaho ni amabwiriza ya Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda agena ko umugore cyangwa umukobwa utwite inda igejeje ku byumweru 22, itemerewe kuvanwamo, nyamara ingingo ya 165 muri icyo gitabo igaragaza ko izo nda zivanwamo

Ikindi ni inzira zigoranye zikurikizwa mu bijyanye no kuvanamo inda, aho bica mu kugana mu nkiko, ku buryo bitwara igihe, kugeza ubwo umugore runaka wagombye kuvanirwamo iyo nda usanga acikanywe n’igihe kugeza abyaye atarahabwa iyo serivisi(ubutabera). Ibi ngo bishobora gukomera iyo bigeze mu gihe cyo kujurira gitwara igihe kinini kurushaho.

Ingingo zikomoza ku bijyanye no kuvanamo inda kubera impamvu zitandukanye zigenwa mu ngingo y’165 n’iyi 166 mu gitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda.

Iy’165 ivuga ku kutaryozwa icyaha cyo gukuramo inda igaragaza ko nta buryozwacyaha ku mugore no ku muganga wakuyemo inda ku muganga wakuyemo inda bitewe n’imwe mu mpamvu zo kuba umugore yatwaye inda atayishaka kubera gukoreshwa imibonano mpuzabitsina ku ngufu; kuba yarashyingiwe ku ngufu; kuba yatewe inda n’uwo bafitanye isano ya hafi kugera ku gisanira cya kabiri; kuba inda itwiswe ibangamiye cyane ubuzima bw’umwana cyangwa ubw’umubyeyi.

Iy’ 166 igena ibigomba kubahirizwa kugira ngo hatabaho uburyozwacyaha ku muganga wakuyemo umugore inda cyangwa ku mugore wabyemeye. Igena ko nta buryozwacyaha bubaho ku muganga wavanyemo inda cyangwa ku mugore wemeye cyangwa umuhagarariye mu buryo bwemewe n‟amategeko, mu gihe adashobora kwifatira icyemezo cyo kuyikuzamo hakurikijwe ibiteganywa n’ingingo ya 165.

Sengoga ati “Leta niyoroshye ingingo z’165 n’166. Ntidusaba  ko bemerera abagore gukuramo inda, turasaba koroherezwa ku babyemerewe.”

Ingero zatanzwe ni aho umuryango runaka ugaragaza ikibazo gishobora gutuma inda runaka ivanwamo, urugero nk’umubyeyi wafashwe n’umubyeyi we n’ibindi.  Hari igihe ariko inzira z’ubutabera zitanga ubwo burenganzira zitinda kugeza ubwo uwatwitse iyo nda yashoboraga gukurwamo, abyara iyo nda aho kuyivanirwamo; aba atarahabwa ubutabera

Sengoga yatanze urugero ko bishobora gukorwa nko mu bihugu nka Ethiopia, aho usanga uwafashwe ku ngufu bikamuviramo gutwita, yirebera umuganga akamuvaniramo inda, nyuma akabimenyesha polisi, ariko hagaragara ko hari amategeko atubahirijwe umuganga agahanwa.

Muri Zambia ho umwana uri munsi y’imyaka 16 wasamye inda mu biciye mu gufatwa ku ngufu, ngo usanga ayivanirwamo nta yandi mananiza. Kugeza ubu mu bihugu bine ku Isi niho hatemewe gukuramo inda mu buryo ubwo ari bwo bwose.

Ikindi kibazo kigarukwaho kandi ni uburyo bwo koroshya izo ngingo, kuko usanga abahanirwa kuvanamo inda higanjemo, abagaragaza ikibazo cy’ubumenyi n’amikoro, kuko  isuzuma ryakozwe mu magereza mu Rwanda yagaragaje ko abenshi mu bari n’abangavu bafungiye muri za gereza bakurikiranyweho kuvanamo inda, kandi abenshi biganjemo abakozi bo mu ngo n’abigaga mu mashuri yisumbuye.

Dr Athanase Rukundo, Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri HDI  yavuze ko nkuko leta ifasha mu kwegereza abaturage  inzego z’ubuyobozi decentralization), asanga n’izi serivisi zo gukuramo inda ku bazemerewe ku buryo buteganywa n’itegeko zikwiye kumanurwa zikegerezwa abaturage, zigashyirwa nko mu bigo nderabuzima,kugira ngo zifashe mu kurengera abashobora kuba bahitanwa n’ibibazo by’izo nda.

Avuga ko bishoboka ko ababyaza babihuguriwe bafasha muri iki gikorwa, dore ko byemerewe abaganga(doctors) gusa bemewe na leta.

Izindi mbogamizi zagaragajwe ko usanga ibitaro n’amavuriro by’amadini n’amatorero kandi ari byo byinshi mu Rwanda bidatanga serivisi zo kuboneza urubyaro.

Mu Rwanda hagiye hagaragara ibibazo bitandukanye by’abangavu bagiye batwara inda zitifujwe, harimo n’abatarageza ku myaka 18.

Hari abakoresha imiti ya Kinyarwanda, ibinyobwa byafatwa nk’uburozi(amabuye ya radiyo), abijomba ibikoresho bitandukanye mu myanya yabo myibarukiro, Bikabatera ibibazo bitandukanye birimo kutabyara  ndetse n’urupfu.

Ikibazo cyo kurinda abagangavu inda zitifujwe cyakunze guhagurutsa inzego zitandukanye, ariko kiracyari ingorabahizi. Mu mwaka wa 2016 Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango(Migeprof), yatangaje abangavu bari bafite hagati y’imyaka 16-19 bagera ku 17500 batewe inda zitateguwe ndetse binabagiraho ingaruka zitandukanye zirimo no kuva mu ishuri.

Uyu munsi wa none hari abandi abangavu bashya bavugwa mu mashuri hirya no hino mu Rwanda batwaye izi nda muri iyi minsi.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Ntakirutimana Deus/Bwiza.com

 



from bwiza http://ift.tt/2fYzKVo
via IFTTT

No comments:

Post a Comment