U Burundi na Tanzania birashinjwa gushyira igitutu ku mpunzi z’Abarundi zatahuka zigahohoterwa

Umuryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bwa muntu Amnistie Internationale uratangaza ko ibihumbi vy’impunzi z’abarundi zisubira mu gihugu cy’amavuko zivuye muri Tanzaniya, zihura n’ikibazo by’umutekano muke, kandi ziba zashyizweho igitutu n’u Burundi na Tanzania.

Mu kwezi gushize, Tanzaniya, u Burundi n’ikigo cya Loni cyita ku mpunzi UNHCR bumvikanye ko baba batahanye mu Burundi impunzi zihakomoka12000 zibyipfuza ziri mu Tanzania imbere y’impera z’uyu mwaka nkuko bigarukwaho mu nkuru ya BBC.

Amnistie Internationale ivuga ko uwo mugambi ushobora gutuma ubuzima bw’abo bantu bubangamirwa, kikavuga ko kizi neza ko impunzi nyinshi zisubizwa mu gihugu cy’amavuko ku gahato bashyirwako n’ubutegetsi bwa Tanzania n’ubw’u Burundi.

Mu cyegeranyo uyu muryango wasohoye, kivuga ko umutekano utarakwira mu gihugu, ko hari ibikorwa byinshi by’umutekano muke bikirangwa mu gihugu.

Amnistie Internationale ivuga ko abantu bagihohoterwa abandi bagashimutwa  bagafungirwa ubusa, abagore n’abakobwa  bagasambanywa ku ngufu, ndetse n’abicwa.

Abaturage ngo nta bwisanzure bafite  bwo gutangaza icyo batekereza, ku buryo ngo batanemerewe kujya mu matsinda atandukanye.

Ibyo byose bikorwa nta gitangira nta no gukumira, ubutabera ntacyo bukora.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Ntakirutimana Deus/Bwiza.com



from bwiza http://ift.tt/2fyVl6B
via IFTTT

No comments:

Post a Comment