Minisitiri w’ubuzima muri leta ya Perezida Trump yeguye

Perezida Donald Trump yakiriye urwandiko rwo  gusezera yahawe na minisitiri w’ubuzima Tom Price, washinjwaga gukoresha nabi amafaranga yo mu kigega cya leta.

Trump yavuze ko yababajwe n’ibyo bwana Price yakoze, ku bijyanye n’iyo micungire y’amafaranga.

Umunyamakuru wa BBC uri mrui Aamerika , avuga ko ikoreshwa ry’indege zihenze z’abikorera minisitiri Price yakoresheje ajya mu bikorwa bya leta, ritari rihuye n’ibyo Trump yemeye mu gihe cye cyo kwiyamamaza.

Umunyabigega mu biro bya perezida Trump yahise yoherereza ubutumwa abakozi bose, bubibutsa ibyo bagomba gukurikiza mu gukoresha amafaranga, harimo ingendo z’indege.

Abandi bakozi batatu bo mu biro by’umukuru w’igihugu bari kwigwaho kubera amafaranga bakoresheje mu ndengo zabo.

Price ni uwa nyuma mu rutonde rw’abandi benshi bamaze kuva mu kazi ku butegetsi bwa Trump, bamwe beguye abandi birukanywe.

Trump yigeze kuvuga ko mu gihe Tom Price yananirwa ku mugambi wo guhindura ubwishingizi ku buzima bw’abantu, azamwirukana.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Ntakirutimana Deus/Bwiza.com



from bwiza http://ift.tt/2x4Z7Lf
via IFTTT

No comments:

Post a Comment