Somalia: Al Shabab yigaruriye ikigo cya gisirikare mu mirwano ikaze yaguyemo ingabo za leta 15

Abasirikare 15 ba Somalia kuri uyu wa Gatanu biciwe mu gitero cy’Abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba wa Al Shabab bagabye ku kigo cya gisirikare kiri hafi y’umurwa mukuru, Mogadishu nk’uko byemezwa n’abayobozi.

Iyi nkuru iravuga ko izi ntagondwa za Al Shabab zakoresheje imbunda n’imodoka itezemo bombe mu kwigarurira iki kigo cya gisirikare n’umujyi wa Barire uri hafi aho mu birometero 50 mu majyepfo y’uburengerazuba bwa Mogadishu. Iki gitero kikaba cyagabwe mu rukerera.

Aba barwanyi ba Al Shabab kandi ngo bari bafite imodoka za pickups 11 zari ziriho imbunda za machine gun nk’uko byemejwe na Abdiasis Abu Musab, umuvugizi w’ibikorwa bya Al Shabab.

Uyu akaba akomeza avuga ko abandi basirikare bal eta birutse bakajya kwihisha mu ishyamba kuri ubu Al Shabab akaba ari yo iri kugenzura icyo kigo cya gisirikare n’agace giherereyemo.

Umwe mu ngabo za Somalia yavuze ko abasirikare bapfuye ari 15 mu gihe Al Shabab yo ivuga ko yishe 21. Nk’uko bisanzwe, ngo leta na al shabab bakaba badakunda guhuza ku mibare y’ababa baguye mu mirwano ibahuza.

Capt. Osman Ali wo mu gisirikare cya Somalia, yabwiye Reuters dukesha iyi nkuru ko iki kigo cyarimo batayo y’abasirikare ariko yari imirwano iteye ubwoba yiganjemo ubwiyahuzi bukoreshejwe imodoka zitezemo ibisasu ndetse no kurwanisha amaboko imbonankubone.

Capt. Ali yongeyeho ko abasirikare batewe barimo ingabo za Somalia zisanzwe ndetse n’izo mu mutwe udasanzwe watojwe n’Abanyamerika bita Danab. Hafi aho kandi ngo nta AMISOM cyangwa izindi ngabo z’abanyamahanga zari zihari

Umutwe wa Al Shabab kuva mu 1991 ufite intego yo guhirika ubutegetsi buriho muri Somalia ugashyiraho guverinoma igendera ku matwara akaze ya kisilamu.

Ali Nur, guverineri wungirije wa Lower Shabelle, ahaherereye umujyi wa Barire, nawe yemeje amakuru y’iyo mirwano kimwe n’abaturage bahatuye.

Bavuga ko babanje kumva guturika guhambaye inshuro 2 mu kigo cya gisirikare, kugakurikirwa n’urusaku rwinshi rw’amasasu.

 

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

 

Dennis Ns./Bwiza.com

 



from bwiza http://ift.tt/2x1pfeE
via IFTTT

No comments:

Post a Comment