Abasirikare 2 b’u Burundi bishwe n’inyeshyamba za FNL

Igisirikare cy’u Burundi kiratangaza ko abasirikare ba cyo basize ubuzima mu mirwano bari bahanganyemo n’umutwe w’inyeshyamb za FNL, ziyobowe na Gen.Nzabampema Aloys.

Imwe mu miryango itabogamiye kuri Leta, iremeza amakuru y’intambara zongeye kurota mu karere ka Gatumba, hafi n’umupaka igihugu cy’u Burundi gihana imbibi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Bivugwa ko zahitanye abasirikare 5 b’Abarundi mu gihe umuvugizi w’igisirikare cy’u Burundi, Colonel Gaspard Baratuza we yemeza ko abasirikare bapfuye ari 2 gusa, mu byo we yita “Ibitero by’abajura bitwaje intwaro, bakorera Aloys Nzabampema, uba muri Congo”.

Colonel Baratuza yakomeje avuga ko igisirikare cy’u Burundi cyabashije kubatatanya, bashwiragira mu ishyamba rya Rukoko hafi n’umupaka wa Congo.

Agira ati “Nta na hamwe bashobora gufata cyangwa gutera. Ni abajura baba baje kwiba. Iyo bateshejwe, bashobora kuba bakwica umuntu umwe Ariko ntibisobanuye ko bakomeye na mba”.

Yakomeje abeshyuza amakuru akomeje gucicikana y’uko haba hari abasirikare b’u Burundi, baherutse kwambuka umupaka berekeza muri Congo.

Ati “”Birumvikana ko abo babyandika batinya igisirikare cy’u Burundi. Nibaza y’uko bibaye ngombwa igisirikare cya Congo bakabidusaba bifite aho babicisha kandi twabikora. Nyamara  ubu Abakongomani ntabyo badusabye. Ibyo nabyo mu gihugu cyacu ntabyo twakoze, ntabyabayeho.”

Colonel Baratuza  yakomeje yibutsa ko hari amategeko atemerera igihugu gihana imbibi n’ikindi ko bihuza ibikorwa bya gisirikare bitabyumvikanyeho, ati “Ntabwo turi Monusco kugira dufashe Congo . Ubu rero nta basirikare b’Abarundi bariyo.”

Colonel Gaspard Baratuza aramenyesha ko mu mirwano irimo kuba ihuza abasirikare ba Congo hamwe n’abarwanyi ba Mai Mai, igisirikare cy’u Burundi cyafashe ingamba zose zishoboka zo gucunga imbibi z’u Burundi, mu rwego rwo gukumira intambara zakwadukira hakuno y’umupaka , zikadukira u Burundi.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

David Eugene Marshall / Bwiza.com



from bwiza http://ift.tt/2fzMyBa
via IFTTT

No comments:

Post a Comment