Ese ibiganiro by’ ibanga hagati y’ abayobozi b’ u Bufaransa n’ u Rwanda bizatanga umusaruro?

Umubano w’ u Bufaransa n’ u Rwanda wagiye urangwa n’ ibibazo bikomeye kuva mu mwaka wa 1994 biturutse ku itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya jenoside yakorewe Abatutsi igahitana abasaga miliyoni 1 mu minsi 100 gusa isi yose irebera.

Uruhare u Bufaransa bwagize muri iyi jenoside yahitanye umubare muni w’ abantu  muri iki kinyejana byatumye kugeza magingo aya, iki gihugu kidacana uwaka ndetse kitanafite ambasaderi mu Rwanda.

N’ ubwo bimeze bityo, hari icyizere ko ibihugu byombi bishobora kuzongera gucana uwaka bitewe n’ ubushake bwa politiki bw’ abaperezida bombi,   Emmanuel Macron ku ruhande rw’ u Bufaransa na   Paul Kagame w’ u Rwanda nk’ uko byagaragaye ubwo bahuriraga muri Leta Zumwe za Amerika ku italiki 18 Nzeri 2017..

Uku guhura hagati ya Emmanuel Macron na Paul Kagame kwateguranywe ubushishozi mu ntangiriro za Nzeri ubwo umuyobozi wa Afurika mu Biro bya Minisitiri w’ Intebe,   Rémi Maréchaux na  Marie Audouard, umujyanama mu Biro bya Perezida w’ u Bufaransa basuraga u Rwanda.

Uru ruzinduko rw’ akazi rw’ aba bayobozi bakuru b’ u Bufaransa rwabaye mu ibanga ubwo ahanini bagiranye ibiganiro byimbitse na Minisitiri,  Louise Mushikiwabo ufite ubutwererane n’ ububabanyi n’ amahanga mu nshingano ze.

Umubanano hagati y’ u Bufaransa n’ u Rwanda, Paul Kagame ku mutwe w’ Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe(AU) muri 2018, ivugururwa ry’ingufu zituruka ku mashanyarazi, umwanya w’ abagore mu buyobozi , kurinda umutekano mu butumwa bw’ amahoro ni bimwe mu byagiye byibandwa muri ibi biganiro nk’ uko tubikesha RFI.

Uko bimeze kose , ku itariki 13 ndetse na 14 Ugushyingo 2017 , i   Dakar muri Senegal hateganyijwe inama ya 4  y’  amahoro n’ umutekano wa Afurika  aho,  Paul Kagame  yatumiwe na mugenzi we wa Senegal, Macky Sall.

Isesengura ryimbitse rya Bwiza.com risanga mu gihe Perezida wa Repubulika y’ u Rwanda , Paul Kagame yemeye kwitabira iyi nama bizaba amahirwe mashyashya yo kureba uburyo umubano  wa Kigali na Paris warushaho kuba mwiza kuko azabona umwanya uhagije wo kuganira na Emmanuel Maccron.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Gaston Rwaka/Bwiza.com

 

 

 



from bwiza http://ift.tt/2xRtRDB
via IFTTT

No comments:

Post a Comment