Muhanga/Rutenga: Abaturage bahangayikishijwe na ruhurura iri hagati mu ngo idapfundikiye

Bamwe mu baturage bo mu mudugudu wa Rutenga, mu kagari ka Gahogo, mu mujyi wa Muhanga, begereye ahubatswe ruhurura, bavuga ko bafite impungenge z’ubuzima bwabo, kuko iyi ruhurura imanuka hagati mu ngo,  kandi aha yubatse ari naho haba inzira bacamo  bagana mu bice bitandukanye bijya mu mujyi wa Muhanga.

Ubusanzwe iyi ruhurura yari ihasanzwe ariko idakoze neza, yari ipfundikije imbaho n’ibiti, byatumaga abantu babona uko bagenda dore ko abahatuye bafite ibinyabiziga, imodoka, abafite moto cyangwa amagare, bahanyuraga nta kibazo.

Ubwo hubakwaga umuhanda ujya kuri sitade ya Muhanga, iyi ruhurura nayo yarasenywe ngo yubakwe ku buryo bugezweho, ku va mu kwezi kwa 5, ubu hararangaye, abafite ibinyabiziga ngo basigaye babicumbikisha mu zindi ngo, bagataha n’amaguru.

Abaturage bavuga ko ubu ikibazo kibahangayikishije cyane ari iyi ruhurura inyuramo amazi menshi cyane, ngo abateye impungenge ko hashobora no kuba hagwamo umuntu agakomereka, akavunikiramo cyangwa se akaba yanahasiga ubuzima, hamwe iyi ruhurura ifite metero 2 z’ubujyakuzimu ahandi ni imwe.

Ntezimana Valens umwe mu bahatuye, yagize ati “ubu dufite impungenge z’uko aha hantu ariho tunyura, tugenda twikuba ku bikuta by’amazu ngo turebe ko tutayigwamo,aha hantu hanyura abana bajya kwiga, hanyura abajya hirya no hino, ubu nta muntu ugitaha bwije, kuko aba ashobora kuba yatsikira akayigwamo, iyo umwana agiye ntituba twizeye ko atayigwamo ,kuko bagena barangara, twibaza rero imvura niramuka ibaye nyinshi,n’amazi dusanzwe tuzi ko ahanyura , abantu bazayigwamo, turasaba ubuyobozi kuducyemurira iki kibazo,kuko kirauhangayikishije».

Iyi ruhurura itararangiye , ishamikiye ku muhanda ujya kuri sitade, uyu muhanda nawo ntiwarangiye gukorwa kuko imiyoboro y’amazi (rigoles) iwukikije nayo idapfundikiye, mu gihe cy’umwijima ngo usanga abantu bagwamo.

Umuyobozi w’akarere  ka Muhanga, Uwamariye BĂ©atrice, yatangarije Bwiza.com ko ibi bibazo byatewe nuko amafaranga yo gukomeza ibikorwa yabaye macye, company yawukoraga igahagarika imirimo yayo umuhanda utuzuye.

Ati “birasaba ko dukora ubuvugizi ku isubirwamo ry’ingengo y’imari y’akarere (revision budgĂ©taire) noneho tukagaragaza aho amafaranga azaturuka, umuhanda ugakorwa ukarangira, ubu twabaye tubonye macye dufite miliyoni 390, turimo kuganira na company ya  Horizon yawukoraga kugira ngo ibe isubukuye ibikorwa, mu gihe dutegereje andi ko aboneka,kandi turizera ko bizagenda neza”.

Uyu muhanda utararangiye ,ushamikiyeho ruhurura zigiye zitandukanye kandi zinyura mu ngo z’abaturage hagati kuko no munsi ya sitade naho irahari irangaye.

Uyu muhanda kandi uturuka kubiro by’ akarere ka Muhanga, ukanyura ahitwa mu giperefe, unazenguruka sitade, ubu ngo haracyabura miliyari imwe na miliyoni maganabiri ngo uragire (1.200.000.000, mu gihe akarere kavuga ko ubu gafite 390.000.000.

Abaturiye iyi ruhurura bahangayikishijwe n’uko abana cyangwa abandi bantu bazayigwamo

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Uwambayinema M.Jeanne/Bwiza.com



from bwiza http://ift.tt/2xL7yir
via IFTTT

No comments:

Post a Comment