U Rwanda rwigiye imbere uko ruhagaze mu bukungu, ku Isi rusubira inyuma

U Rwanda rwazamutseho umwanya umwe ku mugabane wa Afurika mu bigihugu bihagaze neza mu bukungu, rujya ku mwanya wa kabiri ku mugabane wa Afurika nyuma y’Ibirwa bya Maurice byakomeje kuza ku mwanya wa mbere no ku mwanya wa 45 ku Isi, ho rwasubiye inyuma.

Ibyo byagaragajwe mu cyegeranyo cyerekana uko ibihugu bihagaze mu bukungu mu mwaka wa 2017/2018 (Global Competitiveness Report 2017/18). icyi cyegeranyo cyashyizwe ahagaragara n’Ihuriro Mpuzamahanga ry’ubukungu (World Economic Forum).

Muri Afurika , u Rwanda rukurikiwe na Afurika y’Epfo iza ku mwanya wa gatatu muri Afurika.

Ku rwego rw’akarere, u Rwanda rwagumanye umwanya wa mbere muri Afurika y’i Burasirazuba.  ku rutonde rw’ Isi ruri ku mwanya wa 58. Rukurikirwa na Kenya iza ku mwanya wa 91, Tanzania ku wa 113, Uganda ku wa 114 mu gihe u Burundi buza inyuma ku mwanya wa 129.

Umwanya u Rwanda rwajeho ku rwego rw’Isi  ugaragara ko rwasubiye inyuma ho imyanya itandatu, ruva ku wa 52 rwariho umwaka washize. Impamvu zigaragazwa muri icyo cyegeranyo; ni ugusubira inyuma mu bijyanye na serivisi z’ubuvuzi n’imikorere y’amashuri abanza n’imigendekere y’ubukungu ahatanzwe. Ingero zitangwa ni uko ngo Malaria yazamutse iva ku barwayi ibihumbi 11 mu bantu ibihumbi 100 yariho mu 2013 igera ku bihumbi  31 mu 2015, mu gihe abiyandikisha gutangira mu mashuri abanza bagabanutse bakava kuri 96.1% bakagera kuri 95.1%.

Naho ku bukungu ngo mu mwaka ushize izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa mu gihugu naryo ryagize ingaruka zitari nziza ku Rwanda ahatanzwe ingero ku izamuka ry’ibiciro ryageze kuri 7.3% mu Ukuboza umwaka ushize bivuye 6.4 mu Ugushyingo mu mwaka umwe.

Naho ku mpamvu icyo cyegeranyo gitanga zatumye u Rwanda ruguma ku isonga mu bihugu bya Afurika bishingiye ahanini ku kuba hari ukoroherezwa ku masoko ndetse na politiki itajegajega ishyira iki gihugu mu bya mbere ku mugabane wa Afurika bifite isoko ry’umurimo rihagaze neza na Politiki itajegajega bikaba byaratumye habaho kuzamuka k’umusaruro mbumbe w’imbere mu gihugu.

Iki cyegeranyo gikorwa buri mwaka hagendewe ku ngingo zitandukanye z’iterambere mu bukungu, imiyoborere, imicungire y’ibigo ibikorwaremezo ubuzima guhanga udushya na politike z’ubusugire bw’urwego rw’imari n’agaciro k’ifaranga ari nabyo bigena ibiciro ku masoko n’iterambere rusange ry’abaturage.

Muri uyu mwaka iki cyegeranyo cyakorewe mu bihugu 137, u Rwanda ruza ku mwanya wa kabiri muri Afurika nyuma y’Ibirwa bya Maurice mu gihe umwaka washize rwari ku wa gatatu, bivuga ko rwzamutseho umwanya umwe rwigizayo Afurika y’epfo yamanutse ku mwanya wa gatatu muri Afrika.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Ntakirutimana Deus /Bwiza.com



from bwiza http://ift.tt/2xL1bvh
via IFTTT

No comments:

Post a Comment