Perezida Trump yashyize igitutu gikomeye ku muyobozi muri White House ahita yegura

Tom Price aherutse gufata icyemezo cyavugishije benshi mu banyamerika, aho yafashe indege ya Gisirikare akayitemberamo wenyine ibi bikaba bije kandi nyuma yo kuba uyu mugabo kuva muri Mata amaze gukora ingendo 24 akoresheje indege ye wenyine ibizwi nka ‘Private Jet', ibintu byafashwe nko gusesagura umutungo w'igihugu uva mu misoro itangwa n'abaturage ba America.

N'ubwo izi ngendo uyu muyobozi yabwiye itangazamakuru ko yazakiye uburenganzira abayobozi babishinzwe si ko byagenze kuri Trump kuko akimara kumenya ibyakozwe n'uyu mugabo yahise atangaza ko atishimiye na rimwe ibyakozwe na Price ndetse ahita asaba ko akorwaho iperereza rijyanye no gukoresha nabi umutungo wa Leta.

Iki gitutu n'iri perereza rya hato na hato byatangiye ku wa kabiri w'iki cyumweru nyuma byatumye kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Nzeri ashyikiriza ibaruwa y'ubwegure bwe Perezida Trump wari umukoresha we. Trump udakunze kuvugirwamo yahise yakirana ingoga icyifuzo cy'uyu mugabo maze avuga ko n'ubundi iperereza rirakomeza gukorwa kugirango nahamwa n'ibi byaha abiryozwe.

CNN dukesha iyi nkuru ivuga ko izi impamvu ngendo ziswe izigamije gusesagura umutungo uva mu misoro ari uko zatwaye akayabo k'ibihumbi 400 by'amadorali ya America naho iyi ndege ya gisirikare yo ikaba yaratwaye angana na 1 000 000.



from UKWEZI.COM http://ift.tt/2kcvqX9
via IFTTT

No comments:

Post a Comment