Ubu nta mwanzi wadukandiraho, uwatuzanaho ibibazo yatugiriraho ibyago-Perezida Kagame

Indangamirwa zigaragaza mu ntambuko ya gisirikare

Perezida w'u Rwanda Paul Kagame yavuze ko ubushobozi bw'igihugu mu bikoresho n'ubushobozi byo kurinda umutekano byiyongereye ku buryo nta mwanzi watinyuka guhangana n'u Rwanda.

Yabitangaje kuri uyu wa Kane mu kigo cya gisirikare cya Gabiro mu karere ka Gatsibo, ubwo yasozaga Itorero ry'abanyeshuri biga mu mahanga ndetse n'abatsinze neza amasomo yabo mu bizamini bisoza amashuri yisumbuye , (Indangamirwa icyiciro cya cumi).

Perezida Kagame asoza iryo torero yasabye izo ntore gutanga imbaraga zazo n'ubushobozi mu gukomeza kubaka igihugu kugirango gikomeze kugira ubushobozi mu kwirindira umutekano.

Yavuze ko hagikenewe kongera umubare w'abigishwa amasomo ya gisirikare , ati “Umubare uracyari muto, turashaka ko bigera hafi kuri buri wese.Hano batubwiye abantu 500, hari abandi bagiye baza mu bindi biciro abo bimaze kugeraho bararenga 2000, kuri twe dukurikije uko dushaka kubaka igihugu cyacu, ibibazo..umubare uracyari muto."

Yongeyeho ati" Iyo umubare ukiri muto , uburemere bw'ibyo twikoreye cyangwa tugiye gukora buba ari bwinshi kuko uburemere bwinshi iyo buganywe n'abantu bake burakomeza bukaremera.”

Yavuze ko hagikenewe kongerwa uwo mubare , ubudahangarwa bw'igihugu bugakomeza kwigaragaza.

Ati “Uko igihugu cyacu kimeze ubu dufite byinshi twakoresha kugirango tugere ku ntego yacu.Dufite uburyo, amikoro…ntabwo amasomo y'ibyatubayeho yadupfira ubusa.Ubushobozi burahari .Ubu nta mwanzi wadukandiraho.Uwatuzanaho ibibazo yatugiriraho ibyago rwose.Biriya mujya mwumva, intambara yo kuvuga yo ntabwo tuzi kuyirwana,Bariya bazi kuvuga bo niba hari aho bibageza, tuzaba tureba.Turashaka kuzamura igihugu cyacu, ntawe dusagarira, ntawe tuzanaho amatiku.”

Perezida Kagame yavuze ko umusanzu wa buri wese ariwo watumye igihugu kigera aho kigeze ubu, asaba Indangamirwa gukomeza kwerekana icyo zishoboye ziteza igihugu imbere.

Yashimiye kandi Intore zitabiriye dore ko bamwe mu bitabiriye basize imiryango yabo mu mahanga, abandi basize akazi ndetse hari abasize amasomo.

Itorero ry'Indangamirwa icyiciro cya cumi ryasojwe n'Intore 523, zirimo 107 baturutse mu mahanga, 229 batsinze amasomo yabo neza mu mashuri yisumbuye ndetse n'izindi 187 zari zaratojwe mu byiciro byabanje.


Indangamirwa mu mwiyereko wa gisirikare

Indangamirwa zerekanye ibyo zize mu gutegura no kuyobora urugamba

Amafoto:Musabirema Alexis



from Makuruki.rw | Amakuru Asesenguye! http://ift.tt/2uVFwND
via IFTTT

No comments:

Post a Comment