*Ngo urubyiruko rwigire kuri Kagame gukunda igihugu…
Mu bantu benshi bahuriye ku kibuga kegereye Paruwasi Gatolika ya Nyamasheke, mu murenge wa Kagano mu kagari ka Ninzi, mu mudugudu wa Gikuyu bategereje Kagame Paul umukandida mu matora ya Perezida wa RPF-Inkotanyi, barimo na Miroba Issa wavutse mu 1954, asanga urubyiruko rwakwigira kuri Kagame gukunda igihugu…ngo nk’uko Siyoni yo muri Israheli ivugwa, u Rwanda ruzabe ari rwo ruvugwa.
Miroba Issa ngo u Rwanda ruzamamara nk’uko Siyoni yamamaye
Miroba Issa, mu mwambaro w’ikanzu yera, yavuye mu murenge wa Bushenge, mu kagari ka Rusimbi mu mudugudu wa Nyakagezi, ngo yavuye iwabo saa sita z’igicuku aje kwamamaza Kagame.
Ati “Jyewe mwita ko ari Intumwa y’Imana kuko ibyo yakoze birengeje ubutwari. Yakoze ibintu bikomeye cyane bizigwaho n’uzatuvukamo wese, n’amahanga azamwigiraho, nta wundi wigeze akora nka we muri Africa nzima.”
Uyu mugabo yongeyeho ati “Ni twebwe twisabiye ko Itegeko Nshinga risubirwaho kugira ngo yongere atuyobore, azahoraho azavanwaho n’Imana, tuzamutora, twaramutoye, Imana yaramutoye. Ni ukuri.”
Avuga ko ibyo Kagame Paul yabagejejeho mu gihe cy’imiyoborere ye atabivuga, ngo birarenze. Bushenge ngo yabahaye umuhanda wa kaburimbo uva Rusizi – Karongi – Gitarama ukagera Rubavu.
Yabahaye umuhanda uva aho bita ku rwibutso ukamanuka ukajya kuri Hopital, ngo n’ubu bamutezeho undi azabaha umanuka ku Rwibutso ukagera ku Ntango, akawuhuza na Rusizi.
Miroba Issa avuga ko mu byo bamutegerejeho, ari uko umudugudu uzaba umwe, u Rwanda akarugira umudugudu umwe.
Bafite amazi, bafite amashanyarazi. Ati “Icyo abatoya bakwigira kuri Kagame, icya mbere ni ugukunda igihugu, bakareba umutekano Kagame yatugejejeho uko umeze ubu, bo bakazarushaho, u Rwanda rukaba Paradizo. Ikindi, urubyiruko rwiga, ibyabaye ntibikabe ahubwo tuzakomeze tukazamuke, amahanga aturebereho, nk’uku aza kutwigiraho akarushaho, uko basoma i Siyoni muri za Bibiliya, u Rwanda rukaba ari rwo ruzasomwa.”
Mukecuru Nyirabazuwihoreye Mariya avuga ko yavutse mu 1930, yazindutse acuma akabando aza kwamamaza Kagame Paul, avuye mu murenge wa Bushekeri, mu kagari ka Ngoma, mu mudugudu wa Bitare, ngo yabikoze kubera ko amukunda.
Ati “Yatugejejeho amajyambere, yadukuyeho inzara aratugaburira, aduha girinka, aduha VUP na n’ubu aracyatugaburira tuzamutora.”
Muhimuzi Hezekiya wavutse mu 1948, yavuye Umudugudu wa Maseka, mu kagari ka Kibogora mu murenge wa Kibogora, na we yabwiye Umuseke ko yaje kwamamaza “Nyakubahwa Paul Kagame” kubera ibyiza ya bagejejeho.
Ati “Kumutora ni ihame, ni umubyeyi wita ku bantu bo hasi, abakecuru n’abasaza kandi akaba aturwanirira ishyaka akatuvuganira mu mahanga Isi yose igaha Umunyarwanda agaciro.”
Uyu musaza wabonye ubutegetsi bwagiye busimburana mu Rwanda, avuga ko “Nyakubahwa Paul Kagame icyo yarushijije ubundi butegetsi bwa banje, ari demokarasi itarobanura.
Ati “Ntabwo akoresha igitugu, Abanyarwanda twese adufata kimwe, icyo ni intambwe ya mbere, ntabwo mbere hariho demokarasi nk’iya Kagame, iya Kagame ni nziza kuko yita ku bantu bose atarobanuye. Icyo ni intambwe ishimishije, n’ibindi bihugu numva nta demokarasi bafite nziza nk’iya Kagame, turamwera tuzamutora ijana ku ijana.”
Iwabo hari amashanyarazi, hari n’amazi meza n’ubwo ngo atari mu ngo zabo ariko mbere banywaga amazi y’I Kivo (Ikiyaga cya Kivu niko bo bakita). Yabahaye umuhanda ugera ku bitaro uvuye mu Kabuga ukagera Kibogora, iyo ngo ni intambwe bamushimira.
Ati “Ni byinshi, kuba abasaza yarabahaye inkunga y’ingoboka, ibigwi bye ni byinshi, nta wabivuga yabiva imuzi ntawabivuga ngo abirangize. Tumuhaye amashyi n’impundu amajwi yose ni aye, ijana ku ijana.”
Mu gihe kwiyamamaza biri ku munsi wa 15, Kagame Paul araba arangije Kwiyamamaza mu Ntara eshatu, iy’Amajyepfo, iy’Uburasirazuba n’iy’Uburengerazuba. Mu minsi ine isigaye azasoza kwiyamamaza mu Ntara y’Amajyaruguru mu turere twa Burerea na Gakenke na Gicumbi atarajyamo n’Umujyi wa Kigali aho azasoreza muri Gasabo.
Kagame Paul arahatana n’abakandida babiri, barimo Dr Frank Habineza wa Green Democratic Party of Rwanda, na Mpayimana Philippe wiyamamaza nk’uwigenga.
HATANGIMANA Ange Eric
UMUSEKE.RW
from UMUSEKE http://ift.tt/2w9cwSt
No comments:
Post a Comment