Abageze mu zabukuru bo mu Murenge wa Kinihira mu Karere ka Ruhango bahabwa inkunga y’ingoboka ya “Vision Umurenge Program (VUP)” baravuga ko amafaranga bagenewe na Paul Kagame ariyo abageze mu zabukuru bazaheraho bamutora.
Abageze mu zabukuru bari babukereye baje kwamamaza Kagame Paul watangije gahunda ya Girinka.
Iki cyicro cy’abageze mu zabukuru mu Murenge wa Kinihira cyabwiye Umuseke ko iyo ngo Perezida Paul Kagame atajya kubagenera amafaranga ya VUP baba bashaje cyane, ku buryo ngo no gusohoka mu nzu bitari kuborohera.
Aba bakambwe bakavuga ko aho baherewe iyi nkunga basa ngo n’abasubiye mu myaka y’ubusore n’ubukumi kubera ko barya bakanywa ndetse bakanakemura ibibazo by’ubukene bahura nabyo.
UWIMANA Hèrene wo mu Murenge wa Kinihira avuga ko mbere y’uko ahabwa inkunga ya VUP yambaraga umwenda umwe noneho ngo yawufura agategereza ko wuma kugira ngo yongere awusubiremo, ariko kuri ubu ngo afite imyenda asimburanya umunsi ku munsi.
Ati:«Mfite imyaka hafi 70 y’amavuko, umbonye yagira ngo mfite imyaka mirongo itanu ibi byose mbikesha Paul Kagame wampaye n’Inka»
MUNYAMBONWA Yohani w’imyaka 79 y’amavuko uretse amafaranga ya VUP bahabwa Kagame ngo yaborohereje kubona ubuvuzi batanze amafaranga make, akavuga ko izi gahunda zose arizo abageze mu zabukuru by’umwihariko n’Abanyarwanda muri rusange bakwiye gushingiraho bamutora.
RUSANGANWA Théogène ashinzwe ibikorwa byo kwamamaza Umukandida w’Umuryango FPR Inkotanyi mu Karere ka Ruhango, yavuze ko kongera gutora uyu mukandida bizihutisha iterambere rishingiye ku mutekano, ku bikorwaremezo no ku mibereho myiza y’abaturage.
Rusanganwa ati “Muri iyi manda ya Paul Kagame y’imyaka 7 ishize yatwubakiye inganda eshatu, atwubakira ibitaro bigezweho,kuri ubu Imirenge yose ifite umuriro w’amashanyarazi yatubwiye ko natorwa azakuba kenshi ibyo amaze kutugezeho.”
RUSANGANWA Théogene Ushinzwe ibikorwa byo kwamamaza Umukandida wa FPR
Mu gikorwa cyo kwamamaza umukandida w’Umuryango FPR Inkotanyi, abanyamuryango bagarukaga cyane ku iterambere Akarere gafite ririmo uruganda rw’imyumbati, uruganda urw’umuceri, ibitaro byiza, amashuri, amazi n’amashanyarazi byose bakesha Paul Kagame.
MUHIZI ELISEE
UMUSEKE.RW/Ruhango
from UMUSEKE http://ift.tt/2vV9Ica
No comments:
Post a Comment