Rubavu: Amazi ya Gisenyi imali ishyushye mu Mujyi wa goma

Mu gihe ijerikani y’amazi ku mavomero rusange yo mu mujyi wa Gisenyi mu Rwanda ihagaze ku mafaranga hagati ya 20 na 50, mu Mujyi wa Goma muri RDC ihagaze ku mafaranga hagati ya 800 na 1000frw.

Impamvu mu mujyi wa Goma ayo mazi y’u Rwanda ahenze cyane, nuko iwabo hataba umugezi bigatuma abenshi bavoma amazi yo mu kiyaga cya Kivu abishye kandi arimo umunyu. Kakule Yvone umwe mu baturage bo mu mujyi wa Goma waje kuvomera mu Rwanda yagize ati: “Iwacu nta mazi yo kunywa tugira, amazi y’u Rwanda niyo akenshi tunywa kuko akomoka mu mugezi kandi akaryoha, naho iwacu ni ay’ikiyaga cya Kivu kandi namwe muzi uburyo abiha . Ijerikani hano mu Rwanda bayitugurisha nka 100 cg 300FRW ndetse na 500frw twagera iwacu hirya hategereye Gisenyi dushobora kuyigurisha amafaranga asaga 1000frw hari n’igihe tubona na 2000frw, niyo mpamvu bamwe twahindutse abacuruzi b’amazi kandi araduteza imbere kuko ku munsi iyo nazanye aka kamodoka kanjye nshobora kwinjiza n’ibihumbi nka 15frw”.

Ikindi gituma amazi yo mu Rwanda akundwa n’abanyekongo nuko imashini zo muri icyo gihugu zakururaga amazi mu kiyaga cya Kivu ziyajyana mu miyoboro n’amavomero, inyinshi zitagikora, bigatuma abaturage ba Goma bavoma ay’ikiyaga abegereye u Rwanda bakambuka.

Mupenzi Leon yagize ati: “N’ayo mazi y’ikiyaga abona umugabo agasiba undi kuko amarobine yacu yarazibye, ku buryo aho dutuye no kugera mu kiyaga bidusaba gukoresha byibura ibirometero bisaga 15”

Iki kibazo cy’amazi ajyanwa mu gihugu cya Congo kije mu gihe imwe mu midugudu yo mu Kagari ka Mbugangari mu Murenge wa Gisenyi gahana imbibi n’Umujyi wa Goma itagira amazi, aho ubuyobozi bwa WASAC mu Karere ka Rubavu buvuga ko ikibazo cy’ibura ry’amazi mu Kagari ka Mbugangari giterwa n’ubwiyongere bukabije bw’abaturage batuye muri aka kagari mu gihe gito cyane.

Naho ku kibazo cy’amazi ajyanwa Congo yavuze ko nacyo gishobora kugira ingaruka kuko nabyo byongera umubare munini w’abashaka ayo mazi. Sematuro Joseph uhagarariye iki kigo i Rubavu yagize ati: “Ku kibazo cy’abakongomani bavoma mu Rwanda biterwa n’imibanire myiza y’igihugu n’ikindi, ariko mu gihe bishobora kugira ingaruka ku baturage bacu, icyo gihe inzego za Leta zibishinzwe zabisuzuma hakiri kare”.

 

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

 

Magarambe Theodore

 

 

 



from bwiza http://ift.tt/2h5QEV4
via IFTTT

No comments:

Post a Comment