Mu gihe ikipe ya Rayon Sports yitegura gukina umukino wa gicuti uzayihuza na Simba yo muri Tanzania, yatangiye imyiteguro yo kugira ngo izabashe kwitwara neza mu gihe izaba yaserukiye u Rwanda.
Ni mu gihe kandi mu kwezi kwa Nzeli biteganyijwe ko hazatangira amarushanwa ku mugabane w’Afurika, iyi kipe na yo ikaba iri mu makipe azitabira.
Ni muri urwo rwego, kuri uyu wa 25 Nyakanga 2017, iyi kipe itangira imyitozo mu rwego rwo kwitegura umwaka w’imikino wa 2017-2018, ukaba uzatangira muri Nzeri.
Ni imyitozo iyobowe na Katauti, Nkunzigoma Ramazan hamwe na Romami mu gihe biteganyijwe ko umutoza mukuru azagera mu Rwanda ku wa Kane agakoresha imyitozo ku wa gatanu.
Iyi kipe ya Simba ya Tanzania nay o ikaba iri mu myiteguro iri gukorera muri Afurika y’Epfo, ikaba izagaruka muri Tanzania mu ntangiriro z’ukwezi gutaha kwa 8.
Biteganyijwe ko uyu mukino uzahuza Rayon Sports na Simba uzaba tariki ya 8 Kanama kuri Uwanja Wa Taifa i Dar Es Salaam muri Tanzania, ikaba izagera muri Tanzania ku itariki ya 7.
Rayon Sports itangiye imyitozo nyuma y’iminsi iri mu karuhuko yagiyemo kuva yatwara igikombe cy’amahoro.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
from Bwiza Mobile http://ift.tt/2uyezQk
via IFTTT
No comments:
Post a Comment