Perezida wa Uganda Yoweli Museveni yabwiye Abaturage be impamvu akunze gusuhuza akabahereza ikiganza kimwe kuko aba yirinda abamwanduza indwara ziterwa n’umwanda.
Aha perezida museveni yakomoje kuri iki kiganiro ubwo bizihizaga umunsi mpuzamahanga w’abatuye isi, aho hagarutswe ku kibazo cy’umwanda uterwa no kuba umubare munini w’abaturage ba ho batajya bakaraba intoki n’isabune mu gihe bavuye mu bwiherero.
Ni muri urwo rwego perezida Museveni yagize ati”birababaje kandi biranatangaje, kumva ko abaturage bo mu gihugu cya njye ari abanyamwanda bigeze aho. Niyo mpamvu iyo mbasuhuje mbahereza akaboko k’indyo, ak’imoso nkakizigamira kuko ngakoresha ibindi bijyanye no kwiyitaho ku giti cyanjye.”
Perezida Yoweri kaguta yakomeje avuga ko yigishijwe ibijyanye n’isuku n’uburyo bwo kwiyitaho ngo atanduzwa n’abantu guhera mu 1959, ubwo yigishwaga ko agomba kujya ahereza abantu akaboko kamwe gusa bakagasangira, agasigaye na we akakizigamira.
Ibi abitangaje nyuma gato y’ibyatangajwe na minisitiri w’Imari muri kiriya gihugu ko umubare munini w’Abagande urwara indwara ziterwa n’umwanda, kudakaraba intoki nyuma yo kuva mu bwiherero bikaba ari bimwe mu bibyihishe inyuma.
Perezida museveni kandi yatangaje ibi ashingiye kuri raporo yakozwe muri 2014, ku bijyanye n’ibarura rusange ry’abaturage yerekanaga ko abaturage bangana na 23% gusa ari bo bakaraba intoki nyuma yo kuva mu bwiherero, mu gihe abasigaye bose bahita bigendera mu bikorwa byabo badakarabye.
Aha Perezida museveni yavuze ko uyu mubare ari munini ku buryo buteye impungenge ndetse ko n’abandi bakwiye gukaza ingamba mu kwirinda ikwirakwira kw’indwara ziterwa n’umwanda abantu baba bakuye mu bwiherero.
anda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
from bwiza http://ift.tt/2tMpsiR
via IFTTT
No comments:
Post a Comment