Nyuma y’ukwezi kw’imishyikirano MTN yaba igiye kwishyura amande ya miliyoni 8,5$ yaciwe na RURA

Nyuma y’ukwezi gusaga kw’imishyikirano hagati ya MTN Group n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kugenzura imirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA), kuri ubu MTN noneho igiye kwishyura amande ya miliyari 7.03 z’Amanyarwanda (miliyoni 8,5$) iherutse gucibwa izira kutubahiriza amasezerano.

Kuwa 17 Gicurasi muri uyu mwaka nibwo RURA yahanishije ikigo cya MTN Rwanda amande ya miliyoni 8,5 $ izira kurenga ku masezerano yari yaragiranye na RURA mbere yo gutangira gukorera mu Rwanda, aho yafashe serivisi zayo z’itumanaho ikazijyana hanze y’u Rwanda muri Uganda kandi byari bibujijwe mu masezerano yagiranye na RURA.

Nubwo imishyikirano yari ihagarikiwe na MTN Group nk’uko iyi nkuru dukesha Agence Ecofin ikomeza ivuga, ikigo cya MTN Rwanda nicyo kizishyura amande cyaciwe nk’uko byasobanuwe na Bart Hofker, ukuriye ishami rya MTN, Ikigo cyo muri Afurika y’Epfo, mu Rwanda.

Uyu muyobozi akaba avuga ko ayo mande ntacyo azahungabanya ku butunzi bw’ikigo ndetse no ku mikorere yacyo kimwe no ku bafatabuguzi.

Nta tariki yemejwe y’igihe MTN igomba kuba yishyuye amande nk’uko bivugwa na Tony Kuramba, umuvugizi wa RURA, gusa ngo ntibikwiye gufata igihe MTN ngo ikemure ikibazo ifite.

 

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

 

Dennis Ns./Bwiza.com



from bwiza http://ift.tt/2upCbcy
via IFTTT

No comments:

Post a Comment