Nyagatare: Abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga barasaba ko abatanga ‘services’ bahugurwa ku marenga

Samuel Munana ukuriye Ihuriro nyarwanda ry’abafite ubumuga bwo kutavuga no kutumva avuga ko abenshi mu banyarwanda bafite ubu bumuga badahabwa services, zirimo n’izikenerwa cyane, baba bakeneye kubera ko abazitanga baba batazi ururimi rw’amarenga. Mu Rwanda habaruwe abantu bagera ku 70 000 bafite ubu bumuga.

Abanyeshuri 50 nibo bahuguwe. Bashimira Perezida Paul Kagame ko yashyizeho uburyo bwo kubasemurira mu gihe yiyamamaza

Kuri uyu wa gatatu bamwe mu bafite ubu bumuga bagera kuri 50 bari i Nyagatare mu mahugurwa ku burenganzira bwabo no kumenyeshwa uruhare rwabo  mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda zitandukanye za Leta.

Ahantu henshi hatangirwa serivisi zinyuranye mu Rwanda usanga badafite umuntu uzi ururimo rw’amarenga wafasha abaje gusaba izo servisi bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga.

Thadee  Rusagara ushinzwe gukurikirana ibibazo by’abafite ubumuga muri Nyagatare yavuze ko hari n’ubwo abafite ubu bumuga bisanga mu kibazo bitewe n’uko ibisobanuro batanga uwo babiha atabumva.

Umwe mu bafite ubu bumuga yiafshishije amarenga yabwiye Umuseke ko bimugora cyane kujya nko kwivuza akajyana umuntu wundi urinda gusobanura uburwayi bwe kuko abaganga benshi batumva ururimo rwe.

Abafite ubu bumuga bishimira ko nibura ubu bahugurwa  kuri gahunda za Leta harimo guha abanyarwanda bose uburezi ndetse na services z’ubuzima, ngo mbere ntabyabagaho.

Bashimira kandi Umukandida Paul Kagame kuko ngo aho yiyamamariza haba hateguwe aho abafite ubu bumuga bahererwa ibisobanuro kubyo ari kuvuga mu rurimi rw’amarenga.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’ihuriro nyarwanda ry’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga(Rwanda National Union of Deaf/ RNUD), Samuel Munana yabwiye Umuseke ko kugeza ubu imibare yerekana ko abafite ubumuga bwo kutavuga no kutumva mu Rwanda ari ibihumbi miringo irindwi.

Amahugurwa agenewe abafite ubumuga bwo kutumva no kuravuga amaze gutangwa mu turere tubiri twa Huye na Nyagatare kuri uyu wa Gatanu akazatangwa muri Rubavu, ari gutangwa ku bufatanye bwa RNUD na UNDP.

Atangiza ariya mahugurwa Rusagara yabanje gusobanurira abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga icyo amategeko avuga ku burengenzira bwabo

Abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga biga mu ishuri Umutara Deaf School bari bakurikiye amahugurwa bahabwaga ku burenganzira bwabo no kuri gahunda za Leta

Thadee Rusagara ushinzwe ibikorwa byo kwita ku bafite ubumuga muri Nyagatare asaba ko inzego zitanga services zihugurwa mu rurimi rw’amarenga

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW



from UMUSEKE http://ift.tt/2uFz6md

No comments:

Post a Comment