Murunda: Yahisemo kurekera umurwayi we ibitaro nyuma yo kumusuura bakamumwima

Umugabo witwa Ngendabanga Jean Claude wari ugiye kureba umugore we wibarutse ku bitaro bya Murunda biherereye mu karere ka Rutsiro akangirwa kumubona, n’umujinya mwinshi yari afite, yafashe icyemezo cyo kumurekera ibitaro akitahira.

Ngendabanga yafashe icyemezo abitewe nuko yasabye kubona umugore we n’ikibondo yibarutse ntabyemererwe ahubwo agashyikirizwa inzego z’umutekano kuri ibyo bitaro, na zo zikamwereka umuryango.

Uyu mugabo utishimiye ibyamubayeho,  akomoka mu Murenge wa Tabagwe mu karere ka Nyagatare akaba yaragiye mu Karere ka Rutsiro agiye gupagasa. Avuga ko yajyanye umugore we ku kigonderabuzima cya Mushubati bakaza kumwohereza ku bitaro bya Murunda. Kuva ahamugejeje ngo ntiyongeye kwemererwa kumubonaho cyangwa ngo yemererwe kumushyira igikoma nk’umugabo we mu gihe yari amaze kubyara.

 Aganira na Bwiza.com, agira ati “ejo narahamugejeje amaze kubyara nsaba ko namubonaho barabyanga baramunyima, uyu munsi nongeye ndamusuura aho kugira ngo bamumpe barambwira ngo nateje umutekano muke banjyana ku mupolisi. Ejo namushyiriye icyayi nari maze gushaka banyangira kukimushyira…ni ukuvuga ngo muganga niwe wagifashe arakijyana sinigeze menya uko byagenze.”

Yavuze ko yagize ubwoba ku buryo nibamuhamagara bamubwira ko umubyeyi yasezerewe atari butinyuke kujyayo,  ati “ni ukuvuga ngo bitewe n’iterabwoba banshyizeho, njye ntabwo nasubirayo.”

Umunyamakuru amubajije uko yumva bizagenda, natajya gucyura umugore we, yagize ati “ni ukuvuga ngo bazamunzanira…aho umurwayi ari sinemerewe kujyayo bambwiye ngo njye inyuma y’ibitaro. Njyewe rero kujya hanze mfite umurwayi mu bitaro ndatashye njye mu bindi…bajye bareba aho umuntu aturuka bamuhe uburenganzira abonane n’umurwayi we”

Umuyobozi w’ibitaro bya Murunda, Dr. Eugene Niringiyimana avuga ko abafite abarwayi bagomba kumva neza impamvu babashyiriyeho amasaha yihariye yo gusuura cyangwa kugera ku bo barwaje.

Ikigamijwe ntabwo ari ukubakumira ahubwo ni ukwita ku migendekere myiza yo kwita ku barwayi. Agira ati “umugore kuba yabyaye hari abandi bari kubyara, hari abandi bari kumwe n’abakozi mu kigero kimwe cy’ababyeyi…aho rero abasuura bategereza amasaha yo gusuura…

bagira amasaha yo gusuura mu gitondo na nimugoroba, yaba ari uwaje akererewe hakaba ubwo asaba agahushya bakamwemerera ariko ubundi hari amasaha yo gusura.

Mu gitondo kuva 06h00 kugera 07h00 bakongera kuva 12h00 kugera 13h00 na nimugoroba kuva 18h00 kugeza 20h00.”  

Akomeza avuga ko bitewe n’impamvu z’umuntu usuye umurwayi ashobora kunyura aho bakirira abagana ibitaro akaba yakwakirwa kabone n’iyo bitaba ari amasaha azwi yo gusura abarwayi muri ibyo bitaro.

Agira ati “naza akavuga ngo njyewe mfite impamvu runaka…akavuga ati mvuye i Kigali wenda, ndi kwihuta nkeneye kuza gusubirayo, ibyo aragenda akabisobanura bakaba bamwemerera…niba yaje avuga ati ndashaka kureba umuntu wanjye agashaka gukanga abaganga, bo baramubwira bati ibyo nta kibazo turabizi ko ukeneye kubonana n’umuntu wawe ariko tegereza umasaha yo gusuura umurwayi wawe ari kwitabwaho ameze neza”.

Ibitaro bya Murunda biherereye mu murenge wa Murunda mu karere ka Rutsiro ngo bisaba umurwayi n’umurwaza kubaha muganga na we akabibagirira. Kandi ababigana bakumva ko gahunda zose zigamije kunoza uburyo bwo kwita ku barwayi kuko ngo iyo umuganga asuzuma umurwaza umwe akinjirana ibiryo, undi akinjirana umutobe undi akinjirana amata biteza ikibazo.

Ngendabanga Jean Claude yavuye ku bitaro arahiye ko atazahagaruka kugeza ubu abari aho bakaba bibaza uko bizagenda nibamuhamagara ko umubyeyi bamusezereye ntaze kumwakira.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Twarabanye Venuste/Bwiza.com



from bwiza http://ift.tt/2uVxSmo
via IFTTT

No comments:

Post a Comment