Muhanga-Kamonyi: Abangirijwe n’umuyoboro w’amazi bamaze imyaka itanu bategereje ingurane

Ni abaturage basaga icumi, bo mu mudugudu wa Kabungo, akagari ka Kinini, umurenge wa Shyogwe, bavuga ko imyaka imaze kurenga itanu, bategereje kwishyurwa imyaka ndetse n’amasambu yabo, byangijwe ubwo hubakwaga umuyoboro w’amazi wiswe Shyogwe –Mayaga, muri werurwe 2012.

Mabuja Floride, umukecuru w’imyaka 64, umwe mu bangirijwe imyaka, avuga ko batunguwe no kubona imodoka zije zikoreye amabuye, izindi imicanga, izindi abafundi, bakarandaguza imyaka yabo, batabizi ndetse bataranabibwiwe, bagatangira kuhubaka ikigega cy’amazi.

Agira ati “twabonye imodoka ziza zikoreye ibikoresho ndetse n’abakozi, batangira kubaka ikigega, nyuma nibwo tubajije tuti ‘ese ibi ni ibiki mutwubakira mu masambu tutabizi’, ngo tubazaniye amazi.”

Aba ni bamwe mu baturage batari bishyurwa

Uyu mukecuru avuga ko ubwo bageragezaga kubaza ubwishyu bw’imyaka yabo, ubuyobozi bwaje bugatangira kubabarira, nyamara imyaka yabo yararanduwe cyera, ibintu bavuga ko batigeze bagiramo uruhare, mu kubarirwa ayo mafaranga, ngo babageneye ayo bashaka.

Twahirwa Jean Bosco, wubakiwe  robine mu kibanza cye, avuga ko bamwangirije ikibanza kuko abaje kuvoma bose, banyura mu isambu ye, bityo akaba nta kindi yahakorera.  Avuga ko yari yabariwe ibihumbi 18 gusa, ariko akaba atarigeze ayishyurwa, mu gihe ikibanza cye cyabarirwaga mu bihumbi Magana abiri.

Iyi robine yubatswe mu kibanza cya Twahirwa Jean Bosco, n’ubu ntabwo yari yishyurwa

Agira ati “ikibanza cyanjye, cyari gikwiranye nk’ibihumbi 200, ariko bambariye ibihumbi 18 gusa, ikimbabaje ni uko nayo nubwo yari macyeya ,nibura batayampaye ngo nyabone, kugeza n’ubu nkaba nkiyategereje, agaciro k’ubutaka nako kariyongereye, ubu se koko niyo bayampa ubu yamarira iki?”

Ikibazo hagati y’uturere tubiri 

Uturere twa Muhanga na Kamonyi dufatanyije iki kibazo: Abaturage bangirijwe ni aba Muhanga, kandi niyo yatanze urugomero rw’amazi; ariko amazi yagenewe akarere ka Kamonyi ari nako kagomba kwishyura ibyangijwe.

Ku ruhande rw’akarere ka Muhanga, ngo ibyo basabwaga byose  barabikoze nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi ushinzwe ibikorwaremezo n’ubutaka muri aka karere  Nzabonimpa Onesphore, ngo  basabwaga gukora amafishi y’abangirijwe ibyabo, no gutanga amakonti bazishyurirwaho, bakabiha akarere ka Kamonyi, kuko ariko kagombaga kwishyura ibyangijwe byose.

Nzabonimpa avuga ko bo ibyo byose babikoze, ibisigaye bikaba bireba akarere ka Kamonyi.

Umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere mu karere ka Kamonyi ari nako kagomba kwishyura imitungo y’aba baturage, Tuyizere Thadée, avuga ko aba baturage  batangiye kwishyurwa, mu kwezi kwa 6 uyu mwaka, ngo abasigaye batarishyurwa ni abatari buzuza ibisabwa.

Harimo abadafite ibyangombwa by’ubutaka, cyangwa se abatari barafunguje amakonti.

Uyu muyobozi avuga ko amafaranga yabo bayashyize ku makonti yabo, nyamara abaturage bo bakaba bavuga ko nta faranga na rimwe bigeze babona, kandi amakonti yabo bayasura incuro nyinshi ngo barebe ko bishyuwe.

Nubwo itegeko no32/2012 ryo  kwimura  abantu  ku  nyungu  rusange ryasohotse aba baturage baramaze kubarirwa, ingingo  yaryo  ya 36 ntiyubahirijwe. Ivuga  ko uwimuwe ku  nyungu  rusange, agomba  kuba  yamaze  guhabwa  indishyi  mu  gihe kitarengeje  iminsi  ijana  na  makumyabiri(120),uhereye  igihe  komite  y’inama  njyanama  y’akarere  yemerejeho iyo  ndishyi… uwimuwe  nawe  kandi  ahabwa  iminsi  ijana  na  makumyabiri (120) yo  kuba  yamaze  kwimuka, ku  bakora  imirimo  y’ubuhinzi  nabo,  ntibemerewe  guhinga  ibihingwa  birengeje iminsi  ijana  makumyabiri (120)  bitarasarurwa.

Aha icyabaye ni uko ubutaka bw’abaturage bwakoreshejwe batabanje kwishyurwa, kandi bitemewe.

Ni mu gihe kandi abaturage bavuga ko kuba hashize imyaka itanu yose batishyuwe, bakwiye kubongereraho andi mafaranga,kuko basanga ayo babariweho muri 2012, ari make cyane uyu munsi akaba ntacyo yabamarira, iri tegeko ryasohotse, aba baturage bo baramaze kubarirwa.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Uwambayinema Marie Jeanne/Bwiza.com



from bwiza http://ift.tt/2tw5kTq
via IFTTT

No comments:

Post a Comment