Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka arasaba abayobozi b’inzego z’ibanze kurushaho korohereza abakandida bari kwiyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika mu Rwanda, asaba ko ababivugwaho bakorerwa iperereza.
Guhera tariki ya 14 Nyakanga 2017, Abakandida bahatanira umwanya wa Perezida wa Repubulika batangiye urugendo rwo kwiyamamaza bazenguruka igihugu cyose, bagaragaza imigabo n’imigambi yabo kugira ngo abayishimye bazabatore muri ayo matora ateganyijwe ku matariki ya 3 n’iya 4 Kanama uyu mwaka.
Hirya no hino aho bagiye banyura, aba bakandida bemeza ko ibyo bikorwa byagenze neza uretse mu karere ka Nyagatare, aho Umukandida w’Ishyaka Democratic Green Party of Rwanda, Dr Frank Habineza yasabye ko meya na gitifu bakwegura kuko bari kwica amatora.
Habineza yabivuze mu ntangiriro z’iki cyumweru nyuma yo kujya mu Murenge wa Rwimiyaga mu Karere ka Nyagatare, akimurwa aho yari yateganyije kwiyamamariza ngo akajyanwa iruhande rw’irimbi akabyanga bigatuma avayo atiyamamaje. Ubuyobozi kugatangaza ko bwamubujije kuhakorera ibyo bikorwa kuko ari hafi y’isoko n’ikigo cy’amashuri hatemewe gukorerwa ibyo bikorwa.
Nyuma y’ibyo bibazo yagize, Dr Habineza yagize ati “ Biriya byari urwitwazo rwo kutunaniza kandi ibyo bintu turabyamaganye ndetse turasaba inzego za Minaloc ko bakebura akarere ka Nyagatare kuko ibyo bakoze bibangamiye Demokarasi n’ubwisanzure kandi bibangamiye amatora meza twifuza. Icyo twasaba ni uko Meya wa Nyagatare ndetse na bariya ba Gitifu bose bakwegura! Icyo nicyo dusaba inzego za Leta!Bahite begura kuko barimo kwica amatora!”
Kaboneka yibutsa abayobozi b’inzego z’ibanze bahawe amabwiriza yo korohereza abari guhatanira uyu mwanya mu gihe bashaka kwiyamamariza aho, ayo mabwiriza ngo bakwiye kuyubahiriza, abatayakurikiza bakabibazwa nkuko yabitangaje mu kiganiro yagiranye na RBA.
Ati “Nkaba rero naboneraho umwanya wo gusaba inzego z’ibanze rwose, ababikoraga ababikora mbasabe yuko babihagarika , ariko nasaba n’inzego zibishinzwe yuko aho byagaragaye bakora iperereza uwabigaragayemo akaba yabihanirwa.
“Tukaba twabakangurira rero yuko bareka abakandida bakiyamamaza bagaha amahirwe Abanyarwanda yo kumva ibitekerezo by’abakandida bitandukanye kugira ngo bagire amahirwe yo guhitamo icyo bifuza , uwo bazatora bashingiye no ku bitekerezo by’abakandida.”
Kaboneka yihanangirije abafunga ibiro kubera ibikorwa byo kwiyamamaza
Uyu muyobozi akomeza avuga ko ibikorwa byo kwiyamamaza bitagomba kuba intandaro yo gutanga serivisi mbi cyane cyane mu nzego z’ibanze.
Ati “Abayobozi b’ibanze bafite amabwiriza twarabiganiriye , ntabwo kwiyamamaza bihagarika serivisi zitangwa . Ku kagari bagomba kuba bahari batanga serivisi, ku murenge no ku karere niko bigomba kumera.”
Akomeza agira ati “Niba hari aho bisabwa reka nkoreshe aya mahirwe yo kongera kubasaba no kubakangurira guhora buri gihe ibiro bifunguye. Niba hari n’abashaka kujya kwamamaza cyangwa kwiyamamaza ntibakwiriye kugenda bose ngo basige ibiro bifunze, kuko Umunyarwanda afite uburenganzira bwo kubona serivisi aho ashakiye. Icya kabiri bagomba no kumenya, ni uko abashakira serivisi muri ibyo biro byabo baba baturuka hirya no hino. Tekereza rero umuntu wagenze urugendo aje gusaba icyangombwa cyangwa serivisi runaka akahagera agasanga ibiro bifunze byaba ari ikibazo gikomeye.”
Abikorera nabo bakebuwe
Ku rundi ruhande asaba n’abikorera kurushaho gukora ngo ibikorwa byo kwiyamamaza bitabangamiira serivisi batanga.
Ati “Usibye n’inzego z’ibanze nagirango nasabe n’abikorera ku giti cyabo, abacuruzi abafite resitora, abafite amavuriro, na za farumasi , abafite za supermarkets mbakangurire nabo ko batafunga kubera ibikorwa byo kwiyamamaza , bareka bagakomeza ibikorwa byabo kuko ubundi iki gikorwa cyo kwiyamamaza gikwiriye no kubaha amahirwe, aho abacuruzi babona amafaranga, abavuye mu kwiyamamaza cyane ko ari mu gihe cy’izuba bakaba babona aho banywera fanta n’icyo kunywa icyo ari cyo cyose cyangwa n’icyo kurya.”
Abakandida Paul Kagame wa FPR Inkotanyi, Dr Frank Habineza wa Democratic Green Party of Rwanda na Philippe Mpayimana wiyamamaza nk’umukandida wigenga.
Ibikorwa byo kwiyamamaza bizasoza tariki ya 3 Kanama, habura umunsi umwe ngo amatora akorwe mu Rwanda.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ntakirutimana Deus/Bwiza.com
from bwiza http://ift.tt/2uONVFG
via IFTTT
No comments:
Post a Comment